Zari Hassan mu makimbirane na Kenyan Airways


Zari Hassan wahoze ari umugore w’icyamamare muri muzika Diamond Platnumz, yatangaje ko arambiwe imikorere mibi ya Kenyan Airways, akaba yahishuye ko yibwe imibavu ye ndetse n’imyenda yagombaga kwambara mu nama yari yitabiriye ubwo yari mu ndege ya Kenyan Airways.

Zari Hassan abinyujije kuri Instagram ye yandika ko atazongera gutega indege ya Kenyan Airways kuko abajura bamumereye nabi bamwiba imitungo ye iba yamuhenze bikaze.

Yagize ati “Mbabajwe na Kenyan Airways. Ndi umwizerwa ariko buri gihe murantenguha.Ubushize naracecetse ariko uyu munsi sinabishobora.Imibavu 4 yose nahawe nk’impano n’abashuti banjye i Dubai yabuze.Ubu ndambara iki mu nama ngiyemo? Reka nirengagize ukuntu buri gihe ingendo zanyu zitinda,ntimusobanurire abagenzi.Nta gihe ndagendera muri Kenyan Airways ngo yubahirize igihe. Muragayitse. Mukwiriye gushaka uko mwohereza umuntu aho ncumbitse akanzanira ibintu byanjye. Singendera Ubuntu. Nishyuye amadolari ibihumbi 2440 kugira ngo mbone indege ku munota wa nyuma.Ducane umubano mu mahoro.”

Zari yibwe iyi mitungo ye ku munsi w’ejo ubwo yari agiye Entebbe mu gihugu cye cy’amavuko cya Uganda gusa Kenyan Airways yamwijeje ko iri gukurikirana ikibazo cye ndetse abashinzwe umutungo baraza kumwishyura ibyo yabuze byose.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment