Yiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi


Umwanditsi w’ibitabo Mukagasana Yolande n’abandi bantu babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashinze umuryango bise “Fondation Yolande Mukagasana” ufite intego zinyuranye zijyanye no kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

“Fondation Yolande Mukagasana” izanita ku kwimakaza ibikorwa by’ubugeni bitandukanye bijyanye n’amateka ya Jenoside, birimo ibinyuze mu ndirimbo, ikinamico na filime.

Yolande Mukagasana ni we muyobozi mukuru w’uyu muryango, ndetse yanagize uruhare mu ishingwa ryawo.

Yasobanuye ko yagize iki gitekerezo mu rwego rwo gutanga umusansu mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara cyane cyane mu banyamakuru no mu mashuri makuru biyobowe n’abasize bakoze Jenoside n’inshuti zabo. Ibi bikorwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitwaje uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza.’’

“Twebwe nk’abiyemeje kurinda no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntidushobora kwihanganira abapfobya amateka y’Abanyarwanda. Iyi fondasiyo yashinzwe n’abantu banyuranye, harimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’imyaka itandukanye cyane cyane urubyiruko rufite inyota yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Ni yo mpamvu itazagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, izajya itanga impuruza aho izabona hose hari ibimenyetso byabyara Jenoside.”

Mu zindi ntego za “Fondation Yolande Mukagasana” harimo gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ifatanya n’imiryango n’ibigo byaba ibya Leta cyangwa iby’igenga bifite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside.

Izanakoresha ibiganiro n’amahugurwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga inyandiko no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside.

Mukagasana yakomeje ati “Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y’Abanyarwanda kandi y’ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n’amacakubiri mu bantu. Niyo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.”

“Fondation Yolande Mukagasana” yafunguye amarembo kuri buri wese yaba uwo mu gihugu no hanze yacyo wifuza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yolande Mukagasana yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko umugabo we n’abana be bose bishwe muri Mata 1994.

Kuva mu 1995, yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16 arwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana nubwo yari afite ibikomere bya Jenoside.

Mukagasana yagenze Isi yose atanga ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda, binamuhesha ibihembo byinshi birimo icya UNESCO ndetse n’icy’Umuryango w’Abayahudi bo muri Amerika.

Yolande Mukagasana yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi ndetse ni yo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko atazibagirana.

Uyu mubyeyi avuga ko “Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n’ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu.”

Source: Igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment