Kwigirira icyizere byamurinze agahinda gakabije nyuma y’ihohoterwa yakorewe


Umutesi Jane wo mu murenge wa Kiramuruzi, akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, yatangaje ko nyuma yo guterwa inda afite imyaka 16, ubuzima bukamukomerana, abavandimwe be bakamwirukana mu rugo akajya gusembera, kwigirira icyizere byamufashije kwigobotora ubuzima bubi ndetse binamurinda kuba yakwandura indwara zinyuranye zirimo na virusi itera SIDA, kuri ubu akaba yitunze we n’umwana we kandi babayeho neza.

Ubwo twasuraga Umutesi twasanze amaze kugira imyaka 21, afite umwana w’imyaka itanu, yatangaje ubuzima bushaririye yanyuzemo akimara guterwa inda, akamburwa ubumuntu, musaza we babanaga akamwirukana amubwira ko adakeneye kubana n’indaya mu rugo, akajyenda acumbika aho abonye uko bwije n’uko bukeye, ariko nyuma yaje kwiremamo icyizere ahera ku mafaranga ibihumbi 5000 umugiraneza yamuhaye ngo ashake utwenda tw’umwana, we ahita ayabyaza umusaruro.

Ati  “Ni njye muntu wahangayitse nyuma yo kubyara, ugeza n’aho mbura icyo nambika umwana wanjye nkamuterura mu kajipo kanjye nako gacitse, ariko nahuye n’umugiraneza ampa amafaranga ibihumbi 5000 ngo njye gushakira umwana utwenda, njye ndajyenda ngura agataro n’imboga zinyuranye ntangira gucuruza, nyuma y’amezi abiri nari maze kugira amafaranga ibimbi mirongo itatu, mpita ntangira ubuzima bushya n’umwana wanjye”.

Umutesi yakomeje atangaza ko kuri ubu abayeho neza ndetse ateganya gukora ubukwe mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka, ubu afite inzu ye ifite agaciro karenze miliyoni 3 ndetse n’ubucuruzi bwe bwateye imbere ubu afite butike ifite agaciro katari munsi ya miliyoni 2.

Yakomeje ahumuriza abakobwa bagenzi be bagize ikibazo cyo gusambanywa bagaterwa inda ko batagomba kwiheba ngo bumve ko ubuzima burangiye, ndetse bamwe bibaviremo kwishora mu buraya aho bakwandurira indwara zinyuranye na virusi itera SIDA idasigaye ubuzimabwabo bukaba bwahatikirira, ko ahubwo bagomba kwigirira icyizere kandi amahirwe make babonye bakayabyaza umusaruro aho guhora bicaye baganya cyangwa bumva ko hari ibisubizo bategereje bizava mu ijuru.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment