Yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya nyina


Umusore w’imyaka 28 wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya nyina w’imyaka 50, nyuma yo kumuturuka inyuma avuye mu kabari yarangiza akamusambanyiriza mu gihugu.

Uyu musore utavuzwe amazina,yari mu muhanda nijoro abona umugore atazi kandi ari nyina umubyara ahita ashaka uko yamufata ku ngufu,amuturuka inyuma amukurura amujyana kure y’umuhanda niko kumusambanya ku ngufu.

Polisi yo mu Burasirazuba bwa Cape yagize iti “Uwakorewe icyaha yumvise imirindi y’umuntu inyuma ye.Yakomeje kugenda hanyuma wa muntu amuturuka inyuma aramufata.Yajyanwe kure y’umuhanda hanyuma umugizi wa nabi aramusambanya.Umugizi wa nabi yamutwariye inkweto nyuma yo kumusambanya.”

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu musore yafashe ku ngufu nyina umubyara nijoro,ubwo yagendaga mu muhanda wenyine avuye mu kabari kunywa agasembuye.

Uyu musore yafashwe nyuma y’iperereza rikomeye ryakozwe na polisi nkuko komando wa polisi ya Willowvale witwa Brigadier Ngangema Xakavu yabitangaje ndetse ashimira abapolisi bakoze iperereza ryimbitse uyu mugizi wa nabi agafatwa.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment