Yasambanyije abasaga 1000 yigize igihangage muri Ruhago


Umunya Brazil,Carlos Kaiser yamaze imyaka 13 yitwa ko ari umukinnyi wabigize umwuga nyamara nta mukino n’umwe yakinnye ndetse yemeje ko yasambanyije abagore 1000.

Uyu mugabo wabaye umuyobozi w’abagizi ba nabi yemeje ko yasambanye n’abakobwa 1000 ndetse amara imyaka 13 asinyira amakipe ariko ntayakinire n’umunota n’umwe.

Yiswe Kaiser kubera ko bivugwa ko yasaga n’umukinnyi w’umudage witwa Franz Beckenbauer akiri umwana.

Uyu ngirwa rutahizamu,yarekuwe nyuma y’amezi atandatu akinira ikinira ikipe yo muri Mexico yitwa Puebla akiri ingimbi.

Nyuma yo kugaruka muri Brazil, Kaiser yabaye inshuti ya Renato Gaucho, Carlos Alberto na Ricardo Rocha.

Yahoraga yitabira ibirori bya Rio,ndetse ngo ubuhanga bwe mu kureshya abantu bwatumaga abona amasezerano mu makipe yabigize umwuga ntayakinire.

Kaiser yahawe amasezerano n’amakipe nka Botafogo, Flamengo na Fluminense kandi ngo ntiyabaga agamije gukina.

Icyakora ngo ikipe yari hafi gukinira ni Curitiba.

Uyu wari waraye mu kabyiniro mbere y’uwo mukino wa Curitiba,yasabwe n’ikipe ye kwitegura kwinjira mu mukino asimbuye ariko ari kwishyushya abafana baramutuka yurira uruzitiro ajya kurwana nabo birangira ahawe ikarita itukura atarinjira.

Ubwo umukino wari urangiye,abakinnyi bagenzi be bari bazi ko uyu Kaiser agiye kwirukanwa kubera ko nyiri ikipe Castor de Andrade yinjiye mu rwambariro.

Uyu akinjira Kaiser yamubwiye ko ababyeyi be bose bapfuye n’undi yari yiboneye abafana baramutuka ko ari umwicanyi aribyo byatumye abasanga muri stade arabakubita.

Uyu yahise amubwira ngo ’ntugire ikibazo amasezerano yanjye azarangira mu cyumweru gitaha,nzahita ngenda.’

Uyu ngo yahise ahamagara umwe mu bashinzwe abakozi ahita amutegeka ko bamwongerera amasezerano y’amezi atandatu arya amafaranga adakina.

Uyu mukinnyi ngo kugira ngo adakina,yabeshyaga ko afite ibibazo by’imvune ndetse agahimba impamvu z’uko atakoze imyitozo bikarangira akuwe ku rutonde rw’abakina.

Kubera ko nta koranabuhanga ryari rihari,uyu mukinnyi yabeshyaga imvune abatoza bakabyemera kuko nta MRI yabagaho ndetse ngo hari inshuti y’umuganga uvura amenyo wamufasha kubeshya.

Uyu musore ngo yajyaga yiyitirira bagenzi be bakinana akajya gutereta abakobwa mpaka abasambanyije byatumye ageza ku gihumbi.

Uyu ngo yari afite utugambo turyohereye,ndetse ngo umukobwa wese wamuhaga umwanya byarangiraga amusambanyije. Kugeza na nubu uyu Kaiser wariye amafaranga y’amakipe imyaka 13 ntakine umunota n’umwe ngo aracyari ibandi mu mujyi wa Rio de Janeiro.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment