Yakorewe ihohoterwa bimuviramo ingaruka zikomeye


Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abagore bahohoterwa ku buryo bukomeye nyamara inzego zinyuranye za leta zihora zikangurira abaturarwanda by’umwihariko abashakanye kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa, ariko ntibyabujije Uwimana Jaqueline  gukubitwa n’umugabo we ndetse binamuviramo kubura umwana we.

Uwimana utuye mu kagali ka Rutonde, mu murenge wa Shyorongi, akarere ka Rulindo, yatangaje ko  yagiye akorerwa ihohoterwa cyane, akaba yaremeje ko umugabo yamukubise atwite inda y’ imfura yabo yari ifite amezi abiri ikavamo.

Ati “Namaze mu bitaro icyumweru n’igice nyuma yo gukubitwa n’umugabo ku buryo bukomeye ndetse inda ikavamo, kandi icyo dupfa ni ukuba nta kazi agifite, agahora ashaka ko amafaranga nacuruje muhamo ayo kugura inzoga, kandi ntibyari gushoboka kuko nari nsigaranye igishoro gusa”.

Uwimana yatangaje ko umugabo yafunzwe ariko haza kubaho imbaraga zo mu muryango w’aho yashatse, bamubwira ko agomba gusabira umugabo we imbabazi, ibyo bituma ajya gufunguza umugabo we yirinda gukomeza guhangana n’aho yashatse, ngo ariko nyuma yo gufungurwa ngo abona umugabo we yarahindutse, hagati yabo urukundo rwarakonje, aho yahishuye ko ari kwisunganya ngo ajye kwibana.

ku ruhande rwa Gatabazi uvugwaho gukubita umugore we Uwimana ndetse bikamuviramo gukuramo inda y’amezi abiri, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ahohotera umugore we ari ubusinzi.

Ati ” Ubusinzi nicyo kintu cya mbere cyatumye nkora amahano ndetse bunatuma nihekura,   gusa ndasaba Imana imbabazi ndetse n’umugore wanjye na leta, kandi nkaba ngira inama abagabo bagenzi banjye kwirinda guhohotera abagore kuko nta nyungu, ahubwo bisubiza urugo inyuma ndetse n’ubuzima muri rusange bw’imiryango yacu”.

Ubuyobozi bunyuranye bwo muri aka gace bwatangarije umuringanews.com ko babona raporo ziva hirya no hino z’abagabo bahohotera abagore, ababa bakoze ibyaha bagakurikiranwa na RIB,  ndetse ko nabo baticaye kuko ubukangurambaga ku bashakanye bwo kwirinda guhohoterana bukomeje hifashishwa uburyo bunyuranye, bakaba bizeye ko bizatanga umusaruro.

 

 

 

 

o

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment