Yahamagajwe n’urukiko ashinjwa ubwambuzi


Urupapuro rw’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rusaba umuhanzi Ngabo Medard Jobert (Meddy) kwitaba uru rukiko, rugaragaraho ko agomba kwitaba ku wa 14 Werurwe 2019 saa mbili n’igice za mu gitondo, kuko kapani yamuhaye amafaranga y’igitaramo yari yamutumiyemo mu Bubiligi umwaka ushize undi ntajyeyo.

Urwandiko rw’urukiko ruhamagaza Meddy

Meddy yarezwe ko yari yahawe amafaranga ya avanse angana n’$ 10 000 ni ukuvuga amafaranga asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ntiyubahirize amasezerano, ndetse nayo akanga kuyasubiza.

Meddy akaba yararezwe na kapani yitwa Kagi Rwanda Ltd, ikaba umushinja  umwenda w’amadolali yatangajwe hejuru nyuma yo kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Umuhanzi Meddy ukunzwe n’abanyarwanda batari bake

Umuhanzi Meddy akaba yaherukaga mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2018, aho yitabiriye igitaramo cya East African Party, akishimirwa cyane n’abatari bake bitabiriye iki gitaramo, ariko nyuma yo kubona uru rwandiko rumuhamagaza, umuringanews.com cyegereye abantu banyuranye bakunda umuhanzi nyarwanda Meddy ngo batangaze uko babyakiriye, imvugo yagiye ihurirwaho na benshi bati “Meddy natubabarire yirinde imanza z’ubwambuzi n’ikindi cyose cyamwicira izina kuko turamukunda kandi afite ejo heza”.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment