Ni mu gitondo cyejo hashize kuwa Kabiri, ubwo Ingabire Victoire yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo baganire ku magambo aherutse gutangaza cyangwa se yamwitiriwe abusanya n’ibikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, Ingabire Victoire we ubwe yiyemereye, ko hari amagambo yakoreshaga atari ngombwa bitewe no kudasobanukirwa neza amategeko y’igihugu.
Ubwo Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigqara bafungurwaga, Ingabire yabwiye abanyamakuru ko mu Rwanda hari abanyapolitiki bafunzwe nta mpamvu n’imwe.
Itangazo rya RIB rigira riti “By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko”.
Mu bisobanuro bya Ingabire, RIB yagize iti “Yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi.” Yanemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite”.
Ingabire Victoire yanahishuye ko hari gutegurwa uburyo abana be baza kumusura mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Ngwino Urebe, ujye kubwira abandi “Come and See, Go and Tell”.
RIB yavuze ko ibi biganiro byabaye mu mwuka w’ubwumvikane busesuye, bikarangira Ingabire yemeye ko yiteguye gutanga umusanzu we mu mahoro mu iterambere ry’igihugu.
Ubwanditsi