Urwego rushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu rwishe umugabo wakunze gukwirakwiza ubutumwa bwibasira Perezida Joe Biden avuga ko azamwica.
Abakozi ba FBI bishe uyu mugabo mu gihe cy’ibikorwa by’isaka byakorewe mu rugo rwe i Pravo, umujyi uherereye mu birometero 65 uvuye mu majyepfo ya Salt Lake City mbere y’uko Perezida Biden agirira uruzinduko muri leta ya Utah kuri uyu wa Gatatu.
Nta wuzi neza niba uwo mugabo yari afite imbunda, icyakora yari amaze igihe yisararanga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agiye kuyizibura.
Amazina ye ni Craig Robertson nk’uko dosiye zo mu butabera zabigaragaje.
Hari abandi bayobozi bakuru muri Amerika yibasiye barimo Visi Perezida, Kamala Harris; Umushinjacyaha Mukuru, Merrick Garland n’Umushinjacyaha wa New York, Alvin Bragg wakurikiranye dosiye ya Donald Trump ijyanye no kuba yarahaye ibiguzi umukinnyi wa filime za ‘pornographie’, Stormy Daniels.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 70 yari umukunzi w’akadasohoka wa Donald Trump akaba yarakunze kwandika ko “igihe kigeze ngo umwe cyangwa babiri muri Perezidansi bicwe. Bwa mbere Joe hanyuma Kamala.”
Inkuru ya ABC News ivuga ko yatangiye gukorwaho iperereza muri Mata.
Joe Biden yagiriye uruzinduko muri leta ya Utah ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Kuri gahunda yagombaga kuvuga ku byerekeye ubuvuzi bw’abahoze mu gisirikare.
SOURCE: ABC News