Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports yayicishije akayabo


Akanama nkemuramakimbirane mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kaciye Rayon Sports akayabo ka miliyoni 32.5 Frw nk’indishyi y’akababaro igomba guhabwa uwari umutoza wayo Ivan Minnaert wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.`

Nyuma yo guterana mu mpera z’ukwezi gushize, Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane kamaze gusuzuma ibyo uruhande rurega rwavuze, kakanifashisha ingingo zirimo iya 30 mu gika cya mbere n’icya kabiri by’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, kemeje ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, bimuviramo gusezererwa nta nteguza tariki 20 Nyakanga 2018.

Nyuma y’uko Rayon Sports itubahirije ibyumvikanyweho n’impande zombi mu magambo hari n’ubutumwa bohererezanyije kuri email, Maitre Mulindahabi Olivier uhagarariye inyungu za Minnaert, yatanze ikirego mu Bunyamabanga bwa FERWAFA tariki ya 4 Ukwakira, asaba kurenganurwa k’umukiliya we, ko yahabwa ibirarane by’amezi atahembwe n’indishyi zo kwirukanwa atategujwe.

Mu byo yasabaga, harimo imishahara y’amezi abiri (Nyakanga na Kanama) ingana n’ibihumbi $8000, ibihumbi $4000 byo kumusezerera nk’uko byari bikubiye mu masezerano y’akazi, ibihumbi $20 byo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amatego, $300 y’agahimbazamusyi k’imikino ibiri ikipe yatsinze akiyitoza.

Hari kandi $5,165 y’igice Rayon Sports yari yamusigayemo kuko yayigejeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup, $3,750 angana na 5% by’amafaranga Rayon Sports yahawe nyuma yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, ibihumbi $10 y’igihembo cya Avoka na $820 y’itike y’indege ya Kigali-Brussels.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment