Uwahanuye urupfu rwa perezida Nkurunziza ari mu mazi abira


Umugabo ukomoka muri komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza  witwa Pierre Barakikana uzwi nka “Muhanuzi” uherutse   kuzenguruka imihanda  ahanura ko perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera iki gihugu,  yatawe muri yombi aho afungiye ahitwa Mvugo ya nyuma.

Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego zibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.

Abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza.

Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya polisi bya Nyanza-lac kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri gerez ya parike ya Makamba kuwa 03 Kamena nkuko ikinyamakuru SOS  Medias Burundi kibitangaza.

Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri gereza ya Murembwe. Ati“Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu. Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe”.

 

NIYONZIMA  Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment