Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yaganiriye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ko igihugu cye gihangayikishijwe n’ingabo z’u Burusiya ku mipaka ya Ukraine, avuga ko bishobora gutuma Amerika ifata imyanzuro ikomeye.
U Burusiya bumaze iminsi buvuga ko nta gahunda yo gutera Ukraine bufite, mu gihe cyose icyo gihugu kitazahitamo kwinjira mu muryango wa NATO uhuza igisirikare cy’ibihugu byo mu Majyaruguru ya Atlantique.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Amerika nyuma y’inama, rivuga ko Biden yihanangirije Putin kutavogera ubusugire bwa Ukraine kuko byateza umwuka mubi.
Yasabye ingabo z’u Burusiya gusubira inyuma zikava ku mupaka wa Ukraine kugira ngo amahoro ahinde.
Kuwa Mbere tariki 6 Ukuboza niabakuru b’ibihugu birimo Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani baganiriye kuri telefone, bemeza ko u Burusiya niburamuka bugabye ibitero kuri Ukraine ibyo bihugu byose bizabufatira ibihano bikomeye.
BBC yatangaje ko Biden azongera kuganiriza abo bayobozi nyuma y’ibiganiro yagiranye na Putin.
U Burusiya bufite ubwoba ko mu gihe Ukraine yaba yinjiye muri NATO, yashaka kwisubiza uduce twanyazwe n’u Burusiya mu 2014 mu ntara ya Crimea.
Bivugwa ko ingabo z’u Burusiya zisaga ibihumbi 90 ziryamiye amajanja hafi y’umupaka na Ukraine.
Source: BBC