Urunturuntu hagati ya Koreya ya Ruguru na Leta Zunze Ubumbwe za Amerika


Koreya ya Ruguru yamaganye igikorwa cyo kugerageza misile yambukiranya imigabane (ICBM) giherutse gukorwa n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu Kigobe cya Korea. Mu itangazo Koreya ya Ruguru yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu yavuze ko yiteguye gukora igikorwa cyo gusubiza ubu bushotoranyi bwa Amerika.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Amerika yagerageje igisasu cyo muri ubu bwoko bwa misile ariko kiza gupfuba nyuma yo kukirasa nubwo hatatangajwe impamvu z’iki cyemezo.

Nubwo iyi misile yapfubye, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yavuze ko iki gikorwa cy’abafashije kubona amakuru y’ingenzi bari bakeneye mu bya gisirikare ndetse batanga ubutumwa ku bihugu by’abanzi.

Iki gihugu cyakomeje kivuga ko icyemezo Amerika iherutse gufata cyo kohereza muri Koreya y’Epfo indege yo mu bwoko bwa B-52 ifite ubushobozi bwo kurasa intwaro za nucléaire ari ikimenyetso simusiga cy’imyitwarire ya ba gashakabuhake yakomeje kuranga Amerika.

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment