Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Muhongerwa yakosoye imvugo


Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Muhongerwa Patricie yasabye buri wese wamwumvise nabi mu mvugo ye yo mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane ko nta kintu kibi yari agendereye. Ni nyuma y’aho tariki ya 5 z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2018 ari bwo uyu muyobozi yumvikanye avuga ko abantu basabiriza ku muhanda yabagereranya n’umwanda.

Muhongerwa Patricia Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

Hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, mu nama y’ubukangurambaga yari igamije guca abasabiriza no gufatanya kurebera hamwe icyatuma ibi bicika burundu, binyuze mu kubafasha kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Iyi nama yari yateguwe n’Umujyi wa Kigali aho yahurijwemo inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bwa Leta, inzego z’ umutekano, abafite n’abandi.

Muhongerwa Patricie yakomoje ku ngamba zikwiye gufatirwa ikibazo cy’abasabiriza aho yaje no kuvugiramo ko we kubwe abona abakiri ku mihanda basabiriza, ari nk’umwanda kuko nta kazi kihariye bashinzwe azi baba bahakora.

Kimwe n’izindi mvugo z’abayobozi batandukanye zitavuzweho rumwe zagiye zigaruka cyane mu bitangazamakuru, nizo umuyobozi wari umusigire mu ishami rishinzwe imyitwarire y’abayobozi bakuru mu Rwego rw’umuvunyi madame MUGENI Cecile yahereyeho avuga ko umuyobozi akwiye kwitwararika kuko iyo amaze kujya muri uyu mwanya aba atakivuga ku giti cye, ahubwo ko byose byitirirwa urwego ahagarariye.

Nyuma y’amezi atanu, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage madame Muhongerwa Patricie yabwiye TV Na Radio One ko iyo mvugo nubwo itakiriwe neza n’abayumvise, mu byukuri ari uko batumvise neza icyo yashakaga kuvuga aho avuga ko ageranyije n’agaciro aha ikiremwa muntu atatinyuka kugipfobya bigeze aho.

Itegeko ry’itangazamakuru mu Rwanda ryavuguruwe mu mwaka wa 2013, mu ngingo yaryo ya 21, riteganya ko umuntu wese wavuze cyangwa akavugwaho ibitagenda mu itangazamakuru afite uburenganzira bwo gusubiza, gukosora no kugorora. Ibyo uyu muyobozi w’umujyi wa kigali yakoze, bikaba byahuzwa no kugorora imvugo itarakiriwe neza muri rubanda bityo bikaba bikwiye kuranga n’abandi bose bacitswe n’ijambo iri n’iri mu itangazamakuru, bazirikana ko ubu burenganzira babuteganyirizwa n’itegeko.

 

Ubwanditsi

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment