Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yifatanyije n’abanyarwanda mu kababaro


Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yagaragaje ko yatewe akababaro n’urupfu rw’Abanyarwanda bo mu Burengerazuba n’Amajyaruguru bishwe n’ibiza yiyemeza gukomeza kubasabira. Abantu 130 nibo bapfuye, inzu 5100 zirasenyuka n’imihanda igera kuri 17 irangirika.

Papa Francis yoherereje ubutumwa bw’ihumure abashegeshwe n’ingaruka z’ibi biza abunyujije ku ntumwa ye mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan kuri uyu wa Kane.

Yagize ati “Nababajwe n’inkuru z’abatakaje ubuzima n’ibyangiritse kubera imyuzure yabaye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda.”

Yagaragaje ko akomeza gusabira abapfuye, abakomeretse n’abakuwe mu byabo ndetse n’abari mu bikorwa by’ubutabazi.

 

 

UBWANDITSI;umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment