Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wafatiye ibihano Sudani


Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, watangaje ko wahagaritse Sudan mu bikorwa byawo byose, nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zihiritse guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’abasivili.

Uyu muryango ufashe uyu mwanzuro, nyuma y’aho na Banki y’Isi nayo ku wa ihagaritse inkunga yose yageneraga iki gihugu.

Ku wa mbere nibwo abasirikare bafashe Minisitiri w’intebe, Abdalla Hamdok baramufunga.

Nyuma yo kwamaganwa n’amahanga, igisirikare cyemereye Hamdok n’umugore we gusubira mu rugo.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment