Umuryango Transparancy International Rwanda uratabariza abahinzi


Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane Transparancy International Rwanda wagaragaje ko nubwo Imihigo ari gahunda igira uruhare mu iterambere bikanafasha ko buri muyobozi abazwa inshingano ze, hakiri ikibazo cyo kuba abahinzi nk’urwego rufatiye ubukungu bw’igihugu runini basa n’abirengagizwa mu gihe cy’imihigo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango, bugaragaza ko abahinzi bagihabwa umwanya muto cyane mu mihigo nyamara aribo bashyira mu bikorwa izo gahunda.

Transparancy Rwanda yagaragaje ko mu turere dutatu twakoreweho ubushakashatsi ari two Rubavu, Burera na Kamonyi, bugaragaza ko muri Burera abahinzi bagira uruhare bagera kuri 34.41%, Rubavu ifite 16.86% mu gihe abahinzi bo muri Kamonyi bagira uruhare mu mihigo bangana na 9.65%.

Ibi kandi bijyana ahanini no kugira uruhare mu gutegura ingengo y’imari izakoreshwa aho abahinzi bo mu Karere ka Burera bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku ngengo y’imari izakoreshwa bangana na 16.96%, Rubavu bangana na 9.50% mu gihe Kamonyi bangana na 5.94%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri utu turere dutatu twakoreweho Burera ariyo iha amahirwe abahinzi mu kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’ubuhinzi aho ari 37.66%, Rubavu ni 11.88% naho muri Kamonyi abahinzi bagira uruhare bangana na 17.33.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu basaga 1226 bo mu turere dutatu, kuko Burera habajijwe 401, Rubavu habazwa 421 mu gihe mu Karere ka Kamonyi habajijwe abantu 404.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparancy Rwanda Mupiganyi Apolinaire , yagaragaje ko ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe guteza imbere abaturage bo hasi no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa.

Yagize ati “Imihigo mu Rwanda biracyagorana ko ikorwa biturutse hejuru bijya hasi kandi iterambere twifuza ni iterambere ry’impinduramatwara”

Yavuze ko igenamigambi rikoze rishingiye ku byo umuturage yifuza byakwihuta kurusha.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment