Umuraperi w’igihangage yamennye ibanga ry’abagore babiri yifuje gusambanya icyarimwe


Umuraperi Kanye West yatangaje ko hari igihe yifuje gukorana imibonano mpuzabitsina icyarimwe n’uwari umukunzi we kera, Amber Rose n’umuraperi mugenzi we Nicki Minaj, mu myaka yashize.

Uyu muraperi yavuze ko ibi yabyifuje ubwo yari kumwe muri studio na Nicki Minaj bakorana indirimbo yo kuri album yitwa “My Beautiful Dark Twisted Fantasy”.

Nicki Minaj yaririmbye mu ndirimbo ko yifuza guhurira mu rugo na Kanye na Amber bagakora imibonano mpuzabitsina,mu ndirimbo bombi bakoranye muri 2010 yitwa“Monster” yasohotse kuri album My Beautiful Dark Twisted Fantasy.

Muri iyi ndirimbo,Nick Minaj yavuze ko we na Kanye West bahura kuwa gatanu bagatera akabariro,ibi ngo nibyo byasembuye uyu muraperi akifuza ko imvugo yaba ingiro.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Big Boy TV, Kanye West yavuze ko yasabye Safaree kumufasha gutereta Nicki Minaj ngo azemere ko basambana nyamara atabizi ko uyu mugabo atereta na Nicki Minaj.

Nk’uko uyu muraperi akaba n’umuhanga mu kwerekana imideli abivuga, ntabwo yari azi ko icyo gihe Nicki na Safaree bari bafitanye umubano, byatumye ako kanya ahita ashwana na Safaree.

Kanye yagize ati: “Naramubwiye nti, ’Yo Safaree, uratekereza ko Nicki yandeka we na Amber tugakubita [tugasambana]? …Uyu yari umugabo we”.

DJ Akademiks yasangije agace k’iki kiganiro kuri paje ye ya Instagram maze yandika ati: ’Ye yavuze ko yashakaga gusambana icyarimwe na Nicki na Amber Rose.’

Safaree yagiye ahatangirwa ibitekerezo munsi y’iyi videwo yemeza ayo makuru ya Kanye maze yandika ati: “yego byarabaye,” yongeraho emojis zo guseka.

Kanye West yakundanye na Amber Rose kuva 2008 kugeza 2010 mu gihe umuraperi Safaree yakundanye na Minaj kuva muri 2000 kugeza 2014.

Safaree na Nicki bari mu itsinda rimwe rya hip-hop ryitwa Hoodstars mu ntangiriro ya za 2000 – hamwe na Loustar na Seven Up.

 

 

 

 

 

INKURU YA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment