Bimenyimana Bonfils Caleb ukinira Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko yakoze aya makosa yitabara kuko ngo uyu mufana bikekwa ko ari uwa Sunrise FC yaje ashaka kumukubita. Yagize ati “Umufana yaje andwanya, Irambona aramufata aramwikura, ankubita ingumi, nanjye mutera umugeri. Nabikoze nirwanaho nari nziko ashobora kuba afite icyuma cyangwa ikindi kintu cyankomeretsa.Nubwo nirwanyeho mu buryo butari bwo,ndasaba imbabazi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports”.
Ibi byose byabaye ku mukino wo ku munsi w’ejo hashize tariki 1 Ugushyingo 2018, uwo Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1, Bimenyimana Bonfils Caleb akaba yarahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita umufana winjiye mu kibuga amusagarira nawe yirwanaho aramukubita karahava.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 87, abafana ba Sunrise FC binjiye mu kibuga bishimira ko bishyuye Rayon Sports igitego cya 2, nyuma umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb yagaragaye ari gukubita imigeri umufana wari winjiye mu kibuga amusatira bituma ahabwa ikarita itukura n’umusifuzi.
Caleb yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti muri uyu mukino wo ku munsi w’ejo, ikindi gitsindwa na Micheal Sarpong ku mupira wari uvuye muri koluneri.
IHIRWE Chris