Umukambwe w’imyaka 72 yafashwe asambanya abana


Mu gihugu cya Nigeria, umusaza w’imyaka 72, yaguwe gitumo  asambanya abana babiri b’abakobwa biga mu mashuri abanza mu cyumba cye. Aba bana b’abanyeshuri bakaba bavuze ko binyabyaga bakavaga ku ishuri mu gihe cy’amasomo bakajya gusambanira n’uwo musaza mu cyumba cye nk’uko Faceofmalawi yabitangaje.

Umwe mu babonye ibyo yavuze ko hari n’abandi bakobwa benshi baza rwihishwa kureba uwo musaza baje gukora ubusambanyi. Ngo kandi uyu musaza si ubwa mbere abikoze ahubwo yari yarabigize akamenyero.

Ati “Muri aya mezi abana bato bamusuraga mu buryo nk’ubu, ubwo akabahisha mu nzu n’urugi akarukinga.nkatwe nk’abaturanyi be twacyekacyekaga ko ari abuzukuru be cyangwa abandi bafitanye isano”.

Umwe mu baturanyi be niwe waje kumva amajwi y’abantu bataka aturuka mu cyumba cy’uwo musaza, ahita ahamagara abantu nyuma y’uko arebeye mu mwenge w’urugi akabona uwo musaza n’abo bana barimo gusambana.

Muri  Nigeria abantu banyuranye  bumvise iby’uyu musaza ,banenze bikomeye abayobozi b’iki kigo cy’amashuri aba bana bigaho kuko bareka abana bagasohoka ikigo uko bishakiye mu gihe ababyeyi baba bizeye ko abana bari kwiga naho bigiriye mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Mu kubazwa,umusaza yasubije yiyemerera ko afite abana barenga 10 bamusura baje mu bikorwa byo gusambana nawe. Uyu musaza akaba yahise atabwa muri yombi.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment