Umuhungu wa Bobi Wine yafatanywe ibiyobyabwenge ku ishuri


Amakuru dukesha Chimpreports atangaza ko Solomon Sekayi umuhungu wa Bobi Wine wigaga muri St Mary’s College Kisubi yirukanywe ku wa 1 Gashyantare 2022, nyuma y’igikorwa cyo gusaka ishuri cyakozwe bakamusangana urumogi.

Umuyobozi wa St Mary’s College Kisubi, Deodati Aliganyira yavuze ko Solomon Sekayi yirukanywe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ati “Ni byo koko ibyo bintu byarabaye, ikibazo cyarakemuwe, uwo muhungu twaramwihanangirije. Yasanganywe urumogi ruzingiye mu gipapuro nk’isegereti, twaramwirukanye.”

Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, ndetse mu myaka mike ishize yafashe icyemezo cyo kwinjira muri Politike. Ni umwe mu bakandida bahatanye na Perezida Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2020.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment