Umuherwe Elon Musk yandagajwe n’umugore w’umukuru w’igihugu cya Bresil


Umugore wa Perezida wa Brésil, Janja Lula da Silva, yatukiye mu ruhame umuherwe Elon Musk ubwo yari ari kugeza ijambo ku bitabiriye inama ishamikiye kuri G20 igihugu cye kizakira mu minsi mike.

Ubwo Janja yari ari kuvuga, hafi ye haje kuvugira ihoni ry’ubwato, riramurogoya yibaza ibibaye. Ati “Ndakeka ari Elon Musk, ntabwo ngutinya” arangije ati “fuck you, Elon Musk”.

Musk hadashize akanya gato, yagiye kuri X maze ubwo butumwa abuherekesha emoji ziseka arangije aravuga ati “Bazatsindwa amatora ataha”.

Mu Ukwakira, Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil bwakomoreye urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’igihe kirenga ukwezi rufunzwe rushinjwa ko nta buryo rushyiraho mu gukumira ibihuha birukwirakwizwaho.

 

 

 

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment