Umuhanzikazi Marina yerekeye muri Uganda mu gitaramo


Iki gitaramo Marina agiye kwitabira cyateguwe na Judith Heard umunyamiderikazi w’icyamamare muri Uganda ugiye guhuriza Marina na Dr Jose Chameleone mu gitaramo kizabera i Kampala kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018. Ni ubwa mbere Marina kuva yakwinjira mu muziki agiye gutaramira hanze y’u Rwanda mu gitaramo yatumiwemo cyane ko kuva yatangira umuziki muri 2016 atari yakaririmbiye hanze y’u Rwanda kabone ko mu Rwanda ho ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe

Umuhanzikazi Marina agiye mu gitaramo yatumiwemo muri Uganda

Uyu muhanzikazi yahagurutse mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2018 aho yari yerekeje i Kampala aho azakorera igitaramo kizabera ahitwa Sky Lounge.Uyu muhanzi uretse iki gitaramo agiye kujyamo muri Uganda  azakomereza urugendo rwe rw’ibitaramo mu Bwongereza kabone ko ibyangombwa byerekeza muri iki gihugu atarabibona nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga.

IGIHOZO UWASE Justine

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment