Umuhanzi The Ben yasutse amarira mu rusengero


Ni mu masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante, aho umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yasutse amarira mu rusengero, ananirwa kuvuga ubwo yari kumwe na nyina n’abavandimwe barimo mushiki we na murumuna we.

The Ben yahawe umwanya muri uru rusengero, ashima Imana, agaragaza ko afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe.

Ati “Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanashima Imana. Ndumva nishimye cyane muranyihanganira ariko naririmba ku ndirimbo nise ‘Ndaje’ Mama akunda cyane[…] ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko nkunda Imana kandi nzi ko umunsi umwe nzayikorera.’’

Uyu muhanzi yahise asuka amarira, ati “Nziko Imana yanshyize mu mwanya ndimo kandi igihe kimwe izankoresha gikomeye. Ndumva nabatumira mu bukwe mfite, sinshaka kuvuga byinshi. Ubukwe buzaba ku wa 15 ndetse na 23.’’

Nyuma iki cyamamare mu muziki nyarwanda usanzwe unazwiho kugira amarangamutima menshi, nta rindi jambo yongeyeho yahise amanuka ava ku ruhimbi ajya kwicara.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment