Umufasha wa Perezida Macron yamuvuzeho byinshi bibangamira abo bakorana


Brigitte Macron umufasha wa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko azi neza ko abakorana n’umugabo we Macron babangamiwe n’imyifatire ye yo kwiyemera, guhubuka cyane ndetse no gukunda ibyubahiro ariko badatinyuka kubimubwira.

Brigitte Macron yavuze byinshi ku mugabo we harimo n’ubwirasi

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien, uyu mugore w’imyaka 65 y’amavuko yavuze ko ariwe wenyine ukunze gucyaha umugabo we ariko bagenzi be bakorana bakicecekera kandi babangamiwe.

Muri iyi minsi bivugwa ko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron atabanye neza n’abo bakorana kuko mu minsi ishize aba Minisitiri 2 bakomeye baherutse kwegura babitewe n’uko uyu mugabo abasuzugura.

Brigitte Macron asa nk’uwakajije ikibazo kuri iki cyumweru, aho yashimangiye  ko umugabo we akunda cyane ko bamusingiza ndetse yiyemera ku buryo bukomeye.

Umwe mu nshuti za hafi za Brigitte,yabwiye abanyamakuru ko uyu mugore afite agahinda kenshi kubera ukuntu abantu bakomeje kumwibasira bavuga ko yagabanyije imyaka ye ndetse bakavuga ko yashutse Macron kugira ngo bashyingiranwe.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment