Ukraine yasabye Mongoliya guta muri yombi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu ruzinduko rwe azagirira muri iki gihugu mu cyumweru gitaha, Urukiko rwa ICC ruvuga ko Bwana Putin ari we nyirabayazana w’ibyaha by’intambara, birimo kohereza abana ku rugamba mu buryo butemewe n’amategeko.
Putin ni ubwa Mbere agiye gukorera uruzinduko mu gihugu kinyamuryango cy’urukiko mpanabyaha ICC kuva yashyirwaho impapuro zimuta muri yombi ari nayo mpamvu Ukraine yasabye ko Iki gihugu cyamuta muri yombi.
Urukiko rwa ICC ruvuga ko Bwana Putin ari we nyirabayazana w’ibyaha by’intambara, birimo kohereza abana ku rugamba mu buryo butemewe n’amategeko muri Ukraine kuva Intambara yatangira.
Umuvugizi wa ICC yabwiye BBC ko abayobozi ba Mongoliya bafite inshingano zo kubahiriza amabwiriza ya ICC, ariko asobanura ko ibyo bidasobanura ko byanze bikunze Putin agomba gufatwa.
Ku wa gatanu, umuvugizi wa ICC, Dr Fadi el-Abdallah, yatangarije BBC ko ibihugu binyamuryango bya ICC birimo na Mongoliya bifite inshingano zo gufatanya hakurikijwe Umutwe w’ingingo ya IX ikubiye muri Sitati y’i Roma.
Aya masezerano avuga ko mu bihe bimwe na bimwe, ibihugu bishobora gusonerwa inshingano zo guta muri yombi abantu runaka.
Urukiko rwa ICC rwatanze kandi icyemezo cyo guta muri yombi komiseri w’Uburusiya ushinzwe uburenganzira bw’abana, Maria Lvova-Belova, ku byaha bimwe.
@umuringanews.com