Ukraine ikomeje kuzahazwa n’intambara, irasaba inkunga ibihugu bikize bigize “G7”


Ku cyumweru tariki ya 17 Mata 2022, umujyanama wa Perezida wa Ukraine mu by’ubukungu, Oleh Ustenko, yatangaje ko Ukraine yasabye ibihugu bikize ku Isi bizwi ku izina rya G7 inkunga ingana na miliyari 50 z’amadorari.

Umujyanama wa Perezida wa Ukraine mu by’ubukungu, Oleh Ustenko

Oleg Ustenko ubu busabe yabutangarije kuri Televiziyo y’Igihugu kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mata ubwo avuka ko Ukraine ishaka gutanga impapuro mpeshwamwenda mu kuziba icyuho cy’icyuho cya miliyari 7 z’amadolari mu ngengo y’imari.

Banki y’Isi iri kwitegura koherereza Ukraine miliyari 1.5 z’amadolari yo gufasha icyo gihugu guhangana n’u Burusiya. Ni amafaranga azaza asanga andi miliyoni 923 z’amadolari iyo banki yatanze mu kwezi gushize.

Amerika n’ibihugu by’i Burayi nabyo bimaze iminsi byoherereza Ukraine ubufasha nubwo igice kinini cyatangwaga nk’ibikoresho bya gisirikare.

Mu minsi ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje inkunga ya miliyoni 800 z’amadolari izatangwa mu buryo bw’intwaro zo gufasha Ukraine guhangana n’u Burusiya.

 

 

Eric TUYISHIME


IZINDI NKURU

Leave a Comment