Kuva tariki ya 24 Gashyantare kugera kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2019, intara zose z’u Rwanda zagezweho n’iri siganwa ryahuje abakinnyi 78 bavuye mu makipe 16, kuri uyu munsi akaba aribwo ryashojwe ryegukanwa n’umukinnyi uvuka muri Erythrée Merhawi Kudus Ghebremedhin akoresheje igihe kingana 24:12’37’’ .
Mu gace ka munani gafite km 61.7, katangiriye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga, kagasorezwa kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, abasiganwa babanje kuzenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo umuhanda w’amabuye w’aho bita kwa Mutwe, aha uwitwa Rodrigo Contreras Pinzón niwe wasize abandi. Uyu mugabo w’imyaka 25 yakoresheje 01:33’10’’, akurikirwa na mugenzi we Merhawi Kudus bakinana wakoresheje 01:34’16’’, naho ku mwanya wa Gatatu haza Alessandro Fedeli wakoresheje 01:34’16’’.
Muri kano gace Umunyarwanda waje hafi ni Ndayisenga Valens wasoreje ku mwanya wa 10 asigwa 01’12’’(umunota n’amasegonda 12) n’uwa mbere kuko yakoresheje 01:34’22’’. Yakurikiwe na Areruya Joseph wakoresheje 01:34’33’’ aza ku mwanya wa 12.
Muri iyi Tour du Rwanda y’uyu mwaka wa 2019 yari ifite ibilometero byose hamwe 953.6, uwaje ku mwanya wa mbere ni Merhawi Kudus wakoresheje 24:12’37’’, akaba yakurikiwe n’ukomoka muri Estonia Rein Taaramäe ukinira Direct Energie wakoresheje 24 :12’47’’, naho muri aya masiganwa umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph ukinira Delko Marseille Province yo mu Bufaransa wakoresheje 24 :19’47’’ asoza arushwa na Kudus wegukanye isiganwa, iminota irindwi n’amasegonda make.
IHIRWE Chris