Uhanganye na Perezida Macron akomeje gushakirwa inenge


Uhanganiye na Perezida Emmanuel Macron kuyobora u Bufaransa, Marine Le Pen, yatangiye gushakirwa inenge aho avugwaho gukoresha nabi umutungo w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi “EU”, ariko we akemeza ko ari uburyo bwo kumwangisha rubanda.

Mu gihe habura iminsi itandatu hakabaho icyiciro cya kabiri cy’amatora, Marine Le Pen akomeje gushinjwa gukoresha nabi amafaranga y’uriya muryango ubwo yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko wa “EU”.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikora inkuru zicukumbura, Mediapart cyatangaje ko Le Pen ashinjwa gukoresha nabi amayero 137,000.

Le Pen kuri uyu wa Mbere yabwiye abanyamakuru ko nta bwoba atewe n’ibyamutangajweho kuko abimenyereye.

Ati “Aya mayeri ashaje y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndayamenyereye akenshi iyo habura iminsi mike ngo habe icyiciro cya kabiri cy’amatora. Sintekereza ko biriya bizarangaza Abafaransa.”

Le Pen yavuze ko ibyo bamushinja nta shingiro na mba bifite.

Si ubwa mbere Le Pen avugwaho gukoresha nabi amafaranga ya EU kuko no mu 2018 yakozweho iperereza n’inzego z’ubugenzacyaha mu Bufaransa ashinjwa gusesagura amafaranga ku bakozi bari bamukoreraga ubwo yari umudepite wa EU.

Le Pen na bamwe mu bagize ishyaka rye Rassemblement National bashinjwa gukoresha amafaranga ya EU mu bibazo by’ishyaka aho kuba mu nyungu z’umuryango.

Nubwo bimeze gutya ntibyabujije ubushinjacyaha bw’u Bufaransa gutangaza ko bwatangiye kugenzura ibishinjwa uyu mudamu Marine Le Pen uri guhatanira kuyobora u Bufaransa.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment