Uganda: Agashya mu itangwa ry’ibizamini bya Leta


Mu bizamini by’abanyeshuri barangiza umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye byatangiye gukorwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2019, hagaragayemo agashya aho byarindishijwe abakomando bashizwe kurinda umukuru w’igihugu cya Uganda mu rwego rwo kwirinda ko byakwibwa na bamwe mu banyeshuri bakaba bakopezwa.

Umuco wo kwiba ibizamini urasanzwe muri Uganda ku buryo mu ikorwa ryabyo haba harimo ruswa nyinshi aho ababyeyi bazitanga kugira ngo abana babo bakopezwe bazasohoke ari aba mbere bibaheshe andi mahirwe nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.

Ku banyeshuri ibi byabaye nk’agashya ubwo babonaga bazaniwe ibizamini mu modoka za gisirikare, birinzwe n’abashinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) n’abashinzwe kurinda Perezida, umutwe wa gisirikare witwa SFC ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Uganda.

 

TUYISHIME Eric

IZINDI NKURU

Leave a Comment