Ubwongereza: Umudepite wiyumva nk’umugore akomeje ubuvugizi bw’abatinganyi n’abihinduza igitsina


Mu mwaka wa 2022, Jamie Wallis, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yavuganaga n’Abarusiya babiri bamenyereweho gukora amashusho y’ibikorwa bihimbano ku mbuga nkoranyambaga, yiyemereye ko yiyumvamo kuba ari umugore nubwo afite igitsina gabo, akaba yavugiye abasirikare ba Ukraine b’abatinganyi ndetse n’abandi bakeneye kwihinduza igitsina.

Uyu mudepite atanga ikiganiro ku buryo ibikorwa byo kwihinduza igitsina byakwimakazwa mu mashuri, ndetse akanavuga niba hari igihe kizagera u Bwongereza bukagira Minisitiri w’Intebe wihinduje igitsina, yanashyizemo n’ingingo ivuga ku basirikare ba Ukraine b’abatinganyi, aho yatangaje ko bakeneye inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu kongera ibirungo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina,’ kwikinisha n’ibindi bijyana nabyo, bizwi nka ‘Sex Toys.’

Depite Wallis ati:  “Sex Toys ndumva bishobora kugorana, ariko ibijyanye n’isuku no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni byo bikenewe. Rero udukingirizo, amavuta, ibikoresho by’isuku, ibintu nk’ibyo nta kibazo cyaba kirimo.”

Wallis yatangaje ibi mu gihe bivugwa  ko guverinoma ya Ukraine yafashe uruhande rwo gushyigikira ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina igamije kubona inkunga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bifatanya na zo, dore ko kuva muri Gashyantare 2022 ibyo bihugu byatanze asaga miliyari 100$ bifasha mu bikorwa bya gisirikare n’ubundi bufasha muri Ukraine.

Mu minsi mike ishize ishyaka rishyigikiye Zelensky ryatanze icyifuzo cy’uko abaryamana bahuje ibitsina bakwemererwa gushyingiranwa mu mategeko, risobanura ko bikenewe n’abasirikare bari muri icyo cyiciro. Muri Kanama 2023 kandi, igisirikare cya Ukraine cyashyizeho Sarah Ashton-Cirillo nk’umuvugizi ukoresha ururimi rw’Icyongereza. Uyu munyamerika wahoze ari umunyamakuru na we yihinduje igitsina.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA UWIMANA Chantal


IZINDI NKURU

Leave a Comment