Ubushinjacyaha bukomeje gukurikirana ukekwaho kwica Radio


 

Ejo hashize tariki ya 24 Kanama 2018, nibwo abo mu muryango wa Mowzey Sekibobo wari uzwi ku izina rya Radio n’abafana b’imena ba Good Life itsinda Radio yaririmbagamo bari bakoraniye mu rukiko bategereje kumva umwanzuro ku busabe bwa Troy watakambiye urukiko asaba kurekurwa akajya mu rugo kuko ngo “ubuzima si bwiza aho afungiwe”.

Chimp Reports yatangaje ko, mu gusoma umwanzuro w’ubujurire bwa Troya, umucamanza witwa Jane Francis Abodo yategetse ko Godfrey Wamala alias Troy agumishwa mu buroko ku bw’impamvu zikomeye zishimangira ko ari we wishe Mowzey Sekibogo ndetse urukiko rukaba rufite ubwoba ko aramutse arekuwe yatoroka ubutabera kuko ‘no mu gihe yamaraga gukora icyaha yahise ajya kwihisha ahitwa ‘Wakiso’.

Ukekwaho kwica Radio yasabiwe gukomeza gufungwa

Umucamanza yahamije ko nta ngingo ifatika yashingirwaho mu zatanzwe n’uregwa ku buryo yarekurwa. Mu byo yagaragaje bimubangamiye muri gereza ni ‘ubuzima butari bwiza’, umucamanza yavuze ko n’ubundi igifungo gisharira ari nayo mpamvu umunyacyaha agishyirwamo.

Abodo yavuze ko ibyaha Troy ashinjwa bikomeye cyane kandi ko nta cyizere ubutabera bwamugirira ngo arekurwe gusa ngo ntibimwambura uburenganzira afite bwo kudafatwa nk’uwahamijwe icyaha kugeza igihe urubanza rwe ruzashyirwaho akadomo.

Uyu mugabo uzwi cyane nka Troy ni we ushyirwa mu majwi ko yakubise Mowzey Sekibogo Radio, bikamuviramo kujya muri koma nyuma y’aho akanapfa, Troy agiye gukomeza gufungirwa muri gereza ya Kigo kugeza igihe urukiko ruzanzura ku rubanza rwe, Polisi yo mu Mujyi wa Kampala ikaba yaramufashe tariki 4 Gashyantare 2018, aho yasanzwe mu rugo rumwe rw’inshuti ye ahitwa Kyengera yari amaze iminsi yihishe.

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment