Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, hagenzurwa mu bice byose by’igihugu cyane mu mijyi minini ikorerwamo ubucuruzi abana bahabarizwa baba mu mihanda, hagaragaye abana 2882, muri bo 2621 ni abahungu mu gihe abakobwa ari 261, umubare munini w’aba bana bakaba bari hagati y’imyaka 11-14.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri aba bana baba mu muhanda, 55.6%, bahaba mu buryo buhoraho kuko ari naho bakura ibyo kurya naho 44.3% birirwa ku muhanda ariko bakaza gutaha naho 0.1% ni abana babana n’ababyeyi babo ku muhanda aho akenshi baba barahavukiye.
Mu bana b’inzererezi bari mu Rwanda hagaragaramo abanyamahanga barimo abakomoka i Burundi umunani, abo muri Uganda batatu, abo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bane hamwe n’abandi 54 batabashije kumenya inkomoko yabo.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri NCC, Hategeka Lambert yatangaje ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda kigomba gushakirwa umuti, bihereye mu muryango. Ati “Abana bagera ku 1629 bafite ababyeyi babo bombi, 202 bafite ba se gusa ba nyina barapfuye, abafite ba nyina gusa ba se barapfuye bagera kuri 490, ibi rero byerekana ko iki kibazo kigomba gukemukira mu muryango mbere na mbere, kuko ari naho gihera” .
Uyu muyobozi yatangaje ko muri aba bana, 135 aribo bapfushije ababyeyi bombi, 215 bavuze ko batazi niba ba Se bariho naho 37 bo ntibazi niba hari umubyeyi n’umwe bagira
Akarere ka Gasabo kaza imbere mu kugira abana benshi b’inzerezi, igakurikirwa na Nyarugenge, Huye, Rubavu, Kicukiro, Muhanga,Nyamagabe, Kayonza, Rusizi na Kamonyi.
Muri utu Turere buri kose gafite abana 100 b’inzererezi, uretse Uturere dutatu tw’ Umujyi wa Kigali dufite abana 775 bangana na 26.9% by’abana bose bari mu muhanda.
Aba bana baba mu muhanda abari hagati y’imyaka 15 na 18 ni 1067, abana 1410 bari hagati y’imyaka 11 na 14, abari hagati y’imyaka 6-10 ni 404, hakabamo n’umwana umwe hatabashije kumenyekana ikigero cye.
NIYONZIMA Theogene