Uburwayi bwamubujije kwitabira irahira ry’uwamusimbuye k’ubutegetsi


 

Ejo hashize nibwo hamenyekanye uburwayi bw’uwahoze ayobora Zimbabwe Mugabe Robert, Iby’uko Mugabe arwaye byatangajwe n’Ishyaka ZANU-PF mu butumwa ryanyujije ku rukuta rwa Twitter nyuma y’ibirori by’irahira rya Perezida Mnangagwa byabaye ejo hashize ku wa 26 Kanama 2018.

Ubu butumwa bugira buti “Twakiriye amakuru y’uko uwahoze ari Umunyamabanga wa Mbere akaba na Perezida Robert Mugabe amerewe nabi”.

Uburwayi bwabujije Robert Mugabe kwitabira irahira ry’uwamusimbuye k’ubuyobozi.

Umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 94 n’umugore we Grace Mugabe ntiborohewe n’indwara zibasiye ubuzima bwabo mu gihe kimwe, aba bombi bibasiwe n’uburwayi mu gihe muri iki gihugu biteguraga ibirori bidasanzwe by’irahira rya Emmerson Mnangagwa uherutse gutorerwa nka Perezida ryabaye ejo.

Mu ibaruwa yatunguranye yo gushimira Mnangagwa ku irahira rye kuri iki Cyumweru, Mugabe ubwe yavuze ko arwaye ndetse n’umugore we ku buryo batabashije kwitabira,  yagize ati “Nyakubahwa, warakoze ku butumire wampaye njye n’umugore wanjye bwo kwitabira umuhango w’irahira. Umugore wanjye ntabwo ameze neza muri Singapore kandi nanjye ntabwo meze neza.”

Ishyaka rya ZANU-PF, ryatangaje ko Perezida Mnangagwa yijeje kuzakora igishoboka cyose kugira ngo uwahoze ari perezida wa Zimbabwe basimburanye k’ubutegetsi Robert Mugabe abone ubuvuzi bwiza.

 

 

HAGENGIMANA Philbert

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment