U Rwanda rwasabwe kwimura ambasade yarwo


Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guatemala nibyo bihugu byonyine bifite ambasade zabyo i Yeruzalem, ni mu gihe ibindi 87 byo bizifite muri Israel usanga ziherereye i Tel Aviv na Herzliya.

Muri Gicurasi 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyatunguye isi, zemeza ko Yeruzalemu itagabanyije ariwo Murwa Mukuru wa Israel, ndetse ihita ihimurira ambasade yayo iyivanye i Tel Aviv.

Ibi byari bikubiye mu mugambi wa perezida Donald Trump nk’uko yari yabisezeranyije mu Ukuboza 2017.

Kwimurira ambasade yayo i Jeruzalem byateje impagarara kuko na Palestine ivuga ko uyu ari umurwa mukuru wayo.

Uyu mwanzuro wa Amerika watumye haduka imyigaragambyo mu karere Israel iherereyemo, hapfa n’abarenga 60 abandi benshi barakomereka.

Ibihugu byinshi kandi byanze kwitabira uwo muhango wo kwimura Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Gusa ibindi bisaga 30 birimo n’u Rwanda byitabiriye uwo muhango, witabiriwe n’umukobwa wa Perezida Trump, Ivanka, n’umugabo we usanzwe ari umujyanama wa Trump.

Mu 2018 uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko  u Rwanda rwitabiriye uyu muhango, ariko bitavuze ko hari uruhande rwari rubogamiyeho.

Rwanda rwongeye kwifata

U Rwanda rwongeye gutangaza ko kwimura ambasade yarwo ikava i Tel Aviv ikajyanwa i Jeruzalem bikirimo gutekerezwaho.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa Minisitiri w’itumanaho muri Israel, Yoaz Hendel, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Jerusalem Post.
Aya makuru kandi agiye ahagaragara nyuma y’aho minisitiri Hendel abonanye na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu i Kigali.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Itumanaho wa Israel, Yoaz Hendel, akaba yari mu ruzinduko mu Rwanda aho bagiranye ibiganiro byari bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yoaz Hendel yari mu Rwanda kuva ku wa Kane w’iki Cyumweru, aho yaje azanywe n’indege ya Israir yasesekaye i Kanombe mu rugendo rwayo rwa mbere itwaye ba mukerarugendo 80 bo muri Israel.

Ibiro bya minisitiri Hendel bivuga ko ” Minisitiri yagejeje iki cyifuzo kuri Perezida Kagame, nk’uhagarariye leta ya Israel ko u Rwanda rwakwimura ambasade. “

Amakuru agaragaza ko “Perezida Kagame yamusubije ko iyi ngingo iri mu bigomba kwigwaho.”

Perezida Kagame yabwiye uyu muyobozi ko kwimura ambasade hari icyo bisobanuye kuri bo, bityo bigomba gufata umwanya uhagije hagashakwa uburyo buboneye.

Kugeza ubu ibihugu birimo Brazil, Repubulika ya Czech, Honduras na Serbia byijeje ko bizimura ambasade zabyo zikajyanwa i Jerusalem.

Joe Biden watorewe kuyobora Amerika, yatangaje ko ambasade izaguma i Jerusalem, gusa kugeza ubu hakomeje kwibazwa ibihugu bizajyana ambasade zabyo muri uyu mujyi nyuma y’ubutegetsi bwa Trump.

Mu 2015 nibwo u Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Tel Aviv, mu 2019 Israeli nayo ifungura ambasade yayo mu Rwanda.

Kugeza ubu kandi sosiyete ya RwandAir yerekeza muri Israel, sosiyete ya Israir nayo ikaba iteganya gutangira ingendo zayo zigana mu Rwanda.

U Rwanda na Israël byatangiye imibanire mu 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge. Mu 2014 rwabaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment