U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu kugira umutekano ku isi


Muri raporo yakozwe n’ikigo cyitwa Use Bounce, u Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu bihugu bitekanye muri Afurika, kiza ku mwanya wa gatandatu ku Isi.

Ku mugabane wa Asie u Buyapani nibwo bwaje mu bihugu 10 bifite umutekano ku Isi. Ibi bihugu biyobowe n’u Busuwisi, Slovania, u Buyapani, Georgia, Islande, u Rwanda, Croatie, Repubulika ya Cheque, Austria na Danemark.

Mu gukora urwo rutode ahanini harebwa ku byaha bikorerwa mu gihugu, umutekano ukigaragaramo ku muntu ugisuye.

Abakoze uru rutonde bagaragaza ko u Rwanda rwaje mu myanya y’imbere kubera ko rwashyize imbaraga nyinshi mu kubaka inzego zihamye z’umutekano byongera amahirwe n’icyizere cy’umuturage ku mutekano.

Si ubwa mbere u Rwanda rushyizwe mu bihugu by’imbere mu kugira umutekano kuko mu 2018 rwari rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitekanye muri Afurika ku rutonde rwakozwe na Gallup Global Law and Order n’amanota 83%.

Mu mwaka wakurikiyeho rwashyizwe mu bihugu bifitiwe icyizere, aho umuntu aba atekanye mu gihe agenda wenyine mu masaha y’ijoro.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment