U Rwanda ntirukozwa abamagana Johnston Busingye nk’uruhagarariye mu Bwongereza


Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitangazamakuru n’abadepite bakomeje gusaba ko Johnston Busingye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda atemerwa nka Ambasaderi warwo mu Bwongereza kubera uruhare yagize mu ifatwa rya Paul Rusesabagina.

Muri Nzeri 2021 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Ambasaderi mu Bwongereza.

Nyuma y’amezi asaga ane ibi bitangajwe, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Chris Bryant, yasabye ko Guverinoma y’iki gihugu itakwemera kwakira Busingye nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda ngo kuko yagize uruhare mu ‘ishimutwa’ rya Rusesabagina.

Ibi Bryant yabivugiye mu kiganirompaka cyo mu Nteko Ashinga Amategeko y’u Bwongereza, cyagarutse no ku bandi bayobozi bo mu bihugu nka Sudani na Iran bo gufatira kubera ko bashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Bryant yagaragaje ko igihugu cye kidakwiye kwakira Busingye nka Ambasaderi w’u Rwanda.

Ati “Muri Kanama umwaka ushize, Paul Rusesabagina, washingiweho filimi Hotel Rwanda … unanenga bikomeye Perezida Kagame … yahawe ibiyobyabwenge, ashyirwa mu ndege anasubizwa ku ngufu mu Rwanda, aho yafungiwe akanakorerwa iyicarubozo.”

Yakomeje avuga ko Busingye “akwiye kuba ku rutonde rwacu rw’abantu bafatiwe ibihano aho kuba mu bantu bo guherekezwa mu Ngoro ya Buckingham [aho bageza ku Mwamikazi impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo]”.

Uretse Busingye, uyu mudepite yanasabye ko Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Jeannot Ruhunga, afatirwa ibihano.

Iyi ngingo yagarutsweho cyane n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza aho nka Daily Mail yanditse ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss ari gushyirwa ku gitutu kugira ngo yange umudipolomate w’Umunyarwanda kubera ibirego byo gushimuta impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Muri iyi nkuru Daily Mail ivuga “Busingye yakuwe mu nshingano na Perezida Kagame nyuma y’uko yemeye ko Guverinoma y’u Rwanda yakodesheje indege yatumye Paul Rusesabagina afatwa.”

Nyuma y’iyi nkuru ya Daily Mail igiye hanze, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri Twitter yavuze ko ibyo iki gitangazamakuru cyakoze ari ukuyobya abantu.

Ati “Daily Mail na The Times biri kuyobya abasomyi mu gihe amakuru y’impamo yivugira. Ndibutsa ko Johnston Busingye wagenwe nka Ambasaderi mu Bwongereza yabaye Minisitiri w’Ubutabera mwiza n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva mu 2013.”

Yakomeje avuga ko Rusesabagina yafashwe kubera ibyaha by’iterabwoba yanaje guhamwa n’urukiko.

Ati “Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda muri gahunda yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse atabwa muri yombi muri Kigali kubera ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bijyanye naryo, byakozwe hubahirijwe amategeko y’igihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.”

“Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 2020 yagiye isobanura mu buryo bwumvikana uburyo n’impamvu Rusesabagina yashutswe akazanwa mu Rwanda. Yahamijwe ibyaha ndetse arakatirwa, ni nyuma y’urubanza rutabera ndetse runyuze mu mucyo yahuriyemo na bagenzi be 20 bo mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN yari ayoboye.”

Muri Nzeri 2021 ni bwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe wa MRCD/FLN, yari ayoboye.

 

Source: BBC 


IZINDI NKURU

Leave a Comment