Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, Ben Wallace, yatangaje ko igihugu cye kigiye kohereza muri Ukraine intwaro zirasa missile nyinshi zungikanya zishobora kugera mu ntera ya kilometero 80, mu mugambi bahuriyeho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Izo ntwaro za M270 (multiple-launch systems) zitezweho guhindura uburyo u Burusiya burimo gukoresha muri iyi ntambara, bwatumye bwigarurira igice kinini cy’Iburasirazuba bwa Ukraine.
Ni intwaro ziteye kimwe n’izigiye koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zizwi nka M142 High Mobility Artillery Rocket Systems (HIMARS).
Minisitiri Ben Wallace yagize ati “Izi ntwaro zihambaye zishobora kohereza ibisasu byinshi zizafasha inshuti zacu zo muri Ukraine kwirinda intwaro zirasa mu ntera ndende, ingabo za Putin zakomeje kwifashisha ku mijyi imwe.”
U Bwongereza bwatangaje ko ingabo za Ukraine zizatozwa uburyo bwo kuzirashisha, nyuma yo gutangaza ko bugiye no kubatoza kurwanisha imodoka nshya z’intambara.
Nubwo hatangajwe ibi, ejo hashize Perezida Vladimir Putin yaburiye uburengerazuba bushaka kohereza muri Ukraine intwaro nyinshi zigezweho zirimo n’izirasa mu ntera ndende, ko ibyo bihugu bishaka ko amakimbirane azamara igihe kirekire.
Yavuze ko nubwo ibyo bihugu bikomeje gushaka kurwana n’u Burusiya mu buryo bweruye, izi ntwaro zidashobora guhindura imiterere y’intambara muri Ukraine.
Yakomeje avuga ko izo ntwaro zirasa kure nizigera muri Ukraine “bizatuma dufata icyemezo cyo gukoresha ubushobozi dufite bwo gusenya kandi turabufite buhagije, mu kurasa ku bintu tutari twakarasheho.”
Eric TUYISHIME