U Burusiya bwariye karungu bigaba ibitero bidasanzwe kuri Ukraine


Indege y’intambara y’u Burusiya ya Su-34 yarashe abacanshuro mu birindiro byabo mu gace ka Kharkov hafi ya Ivanovka ndetse zitatanya amatsinda y’abasirikare kabuhariwe ba Ukraine bari ku rugamba.

Umuvugizi w’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko indege kabuhariwe mu kurasa ibisasu ya Su-34 yarashe “mu gace abacanshuro bari bakambitse by’agateganyo hafi y’agace ka Ivanovka”

Yatangaje kandi ko ingabo z’Abarusiya zatatanyije amatsinda y’abasirikare kabuhariwe ba Ukraine, zinaburizamo ibikorwa byo gusimburana kw’ingabo za Ukraine inshuro eshatu zabigerageje.

Uyu muvugizi kandi yabwiye Sputnik ko imodoka ya Ukraine iriho intwaro zishinzwe guhagarika ibisasu mu kirere hamwe n’izindi ntwaro na byo byarasiwe mu gace ka Velykyi Burluk birangirika bikomeye.

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment