U Burusiya bwakoresheje intwaro karundura mu guhashya Ukraine

Bwa mbere mu ntambara yo muri Ukraine, u Burusiya bwakoresheje ibisasu byabwo bizwi nka Kinzhal hypersonic missiles, bigendera ku muvuduko urenze uw’ijwi, hagamijwe gusenya ububiko bw’intwaro Ukraine yahawe n’ibihugu by’i Burayi, mu burengerazuba bwa Ukraine.

Ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya, Interfax byatangaje ko ari ubwa mbere ibyo bisasu bikoreshejwe kuva tariki 24 Gshyantare ubwo ingabo zabwo zinjiraga muri Ukraine.

U Burusiya ni kimwe mu bihugu bifite intwaro zigezweho kandi zikomeye. Mu Ukuboza umwaka ushize Perezida Vladimir Putin yavuze ko aricyo gihugu cya mbere kiyoboye mu bisasu byihuta bizwi nka hypersonic missiles.

Ibisasu byo mu bwoko bwa Kinzhal biri mubyo u Burusiya bwamuritse mu mwaka wa 2018.

Bwa mbere u Burusiya bwakoresheje ibisasu byabwo bwihuta cyane mu mwaka wa 2016 mu ntambara yo muri Syria.

Ibisasu byo mu bwoko bwa Kinzhal bigenda ku muvuduko ukubye inshuro icumi uw’ijwi kandi bifite ubushobozi bwo guca mu rihumye ikoranabuhanga ry’ubwirinzi bw’ikirere rizwi nka air-defence systems.

 

NIYONZIMA Theogene

IZINDI NKURU

Leave a Comment