Sudani y’Epfo ntikozwa ibyo ishinjwa mu gufasha abarwanya ubutegetsi muri Ethiopia


Sudani y’Epfo yahakanye ibyo ishinjwa by’uko itera inkunga umutwe wa TPLF ushaka guhirika ubutegetsi bwa Ethiopia, ivuga ko n’igisirikare cyayo kidafite intwaro zihagije bityo ko itabona izo guha umutwe w’intangondwa urwanya igihugu cy’igituranyi.

Ibi byatangajwe na Minisitiri ushinjwe itumanaho muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei, nyuma y’uko mu mpera za Ugushyingo ibitangazamakuru byo muri Ethiopia byashyiraga mu majwi iki gihugu ndetse na Sudani nk’ibya mbere bifasha TPLF bitewe inkunga n’ibihugu by’amahanga.

Makuei yavuguruje aya makuru avuga ko Perezida Salva Kiir atashyigikira abarwanya Guverinoma ya Ethiopia n’abaturage bayo kuko babaye hafi igihugu cye ndetse bagira uruhare runini mu gutuma kibona ubwigenge mu 2011.

Yakomeje ati “Ubusanzwe Sudani y’Epfo nta mutungo uhagije ifite wo gufasha ingabo zayo, rero byaba ari ukudashyira mu gaciro iramutse inahaye intwaro intagondwa zo muri Tigray igasiga abasirikare bayo nta ntwaro bafite.

Uyu muyobozi yijeje Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, ko igihugu cye kiri mu ruhande rwe ndetse ko nta mwanzi uzatera guverinoma ayoboye aturutse muri Sudani y’Epfo.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment