Sobanukirwa n’uwemerewe gutora, utabyemerewe n’uwatorera aho ageze hose mu Rwanda


Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC)  ushinzwe gutangaza amakuru y’urwo rwego, Moïse Bukasa Karani, atangaza ko kugeza ubu urutonde rw’abemerewe gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2024 ruriho amazina n’imyirondoro by’Abanyarwanda hafi miliyoni 9 n’ibihumbi 500.

Bukasa avuga ko umuntu wese ufite indangamuntu y’u Rwanda kandi wujuje imyaka 18 agomba kugenzura ko ari no kuri lisiti y’itora kuko Komisiyo y’Amatora ikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), aho abantu bose bujuje imyaka 18 y’amavuko bahita bashyirwa kuri iyo lisiti.

Bukasa yagize ati “Abafite imyaka 18 bose twebwe turabakoporora(extracting and importing) dukoresheje ikoranabuhanga, bakaza kuri lisiti y’itora, ni ukuvuga ko ufite Indangamuntu kandi yujuje imyaka 18 wese tuba tumufite kuri lisiti y’itora.”

Hari abemerewe gutorera aho bageze hose

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko abemerewe gutorera aho bageze hose ari abasirikare, abapolisi, indorerezi z’amatora, abaganga n’abanyamakuru, kuko bitabashobokera kuba ahantu biyandikishije kuzatorera.

Hari abatemerewe gutora

Umuntu utemerewe gutora ni ufite imiziro inyuranye, nk’uri mu igororero (gereza) cyangwa utarahanagurwaho ibyaha n’inkiko, bijyanye na Jenoside cyangwa ibyibasiye inyoko-muntu, ubwicanyi, ubuhotozi, gufata abagore ku ngufu no gusambanya abana.

Bukasa yagize ati “Muri gereza nta biro by’itora bihaba.” Ibyo bivuze ko abari yo batemerewe gutora.

Undi muntu kugeza ubu utazashobora gutora, ni udafite Indangamuntu azerekana kuri site y’itora, kuko ari yo yonyine buri wese agomba kwitwaza agiye gutora, nyuma y’uko amakarita y’itora atagikoreshwa.

Na none abantu batazashobora gutora biboroheye n’ubwo baba bari kuri lisiti y’itora, ni abazajya gutorera aho batiyandikishije. Birabasaba kureba aho bazatorera no kwiyimura hakiri kare bakoresheje telefone, mu gihe aho babarurirwa hatabanyuze.

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment