Sobanukirwa n’urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika rwatangijwe na Lambert


Umuyobozi w’intambara ya mbere y’ubukungu bw’Afurika igamije ukwigenga kwa Afurika mu bukungu  Bwana Charles N. Lambert yatangije ibikorwa bigamije ukuvuka gushya kwa Afurika kuzwi kandi ku izina rya Afurika yongeye kubaho binyuze muri gahunda nshya y’ubukungu izwi nka  “Compassionate Capitalism”.

Lambert avuga ko Afurika yavutse bwa mbere ubwo yabonaga ubwigenge ariko ko kuri iyi nshuro ikeneye kongera kuvuka bwa kabiri. Kuvuka bwa kabiri Lambert avuga ko bizashyiraho uburyo bwo kumenya Abanyafurika abo aribo mu gihe bidashingiye ku ngaruka z’abakoloni. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika nibyo bizashyiraho igishushanyo mbonera cy’iterambere ry’abaturage.

Uku kuvuka kwari gutegerejwe kuva kera ku izina rya “African Renaissance” cyangwa “Afurika ku Banyafurika” byavuzwe mu nyandiko ndende zanditswe  na Charles N. Lambert mu nyandiko zivuga ku ntambara y’ubukungu mu gice cyazo cya 26.

Uku kuvuka bwa kabiri gushingiye kuri gahunda nshya y’ubukungu izwi ku izina rya Compassionate Capitalism  ikubiyemo gahunda irambuye yo gushyira mu bikorwa  itahuka  ry’abacakara nka ba shebuja b’ubukungu bukomeye  bw’ Afurika. Ibi bizakura miliyoni magana z’Aanyafurika mu bukene mu buryo bwihuse binateze imbere abaturage bo mucyaro.

Lambert asobanura ko uku kuvuka kuzakorwa binyuze mu bikorwa bibiri by’ingenzi byahujwe n’ihuriro ry’ubutatu rigizwe n’ibigo bya The Black Wall Street, Redirect Mall na Development Channels. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika gushingiye ku kwimura ingengabitekerezo ya mbere igarura  abanyamerika b’abanyafurika muri Afurika binyuze mu guhuza ibitekerezo by’ubukungu bya Black Wall Street na Trap  Reinvest kuva mu myaka 100 ishize.

Ibikorwa byambere byibanze ku kuvuka bwa kabiri kwa Afurika bishingiye ku bitekerezo byo kumva neza Capitalism, gushyiraho urubuga rushya rw’imikoranire no kongera gushora bushya muri Black Wall Street. Ibikorwa bya kabiri aribyo Iserukiramuco ryo kuzura inkambi z’abantu babarirwa muri miriyoni izaba mu Gushyingo 2021.

Ibigo 600 bikomeye by’ubucuruzi n’ibindi bikorwa  byose bigamije guhindura Afurika kuba umugabane w’igihangange ku isi bikayigeza ku nzozi zimaze igihe kinini za ba sogokuruza nkuko Lambert akomeza abisobanura.

Uganda yatoranijwe nk’umurwa mukuru wa afurika kugirango ibi byose bigerweho nkuko byemezwa n’umuyobozi wa BWS uvuga ko ibi bizatuma nta gihugu cyongera gufata ijambo kuri Afurika uko kishakiye.

Niyo mpamvu ibi bikorwa byombi byingenzi twavuze bizabera muri Uganda ndetse n’ikigo cy’ubucuruzi kizwi mu kwamamaza (Balaam Marketing and Promotions Agency) aricyo cyahawe uburenganzira bwo kuzamura ibendera rya Afurika.

Charles N. Lambert, uyoboye urugamba rwo kwigenga kwa Afurika mu bukun

Ibirori byambere byo gutangiza uru rugendo bizaba ku ya 31 Gicurasi n’ 1 kamena 2021 munzu ya Black Wall Street House (BWS Inzu) i, Kampala Uganda.

Lambert avuga kandi ko BWS izatangiza ibikorwa 7 ku ikubitiro ikanatanga ibihembo ku ba Pan Africanism   mu minsi ibiri yo kwibuka abazanye ibitekerezo mbere byo kongera kubah bwa kabiri kwa Afurika.

“Mu bintu 7 turimo gutangiza harimo igitabo kizwi ku izina rya New World of Compassionate Capitalism kibeshyuza  ibitekerezo by’Abanyaburayi ba kera nka Adam Smith, ibitabo bibiri bishingiye ku Banyafurika muri Plays- When the Samba Broke et Wait Until Dawn byerekana ubwenge bukungahaye mu mico gakondo yo muri Afurika, amagambo 1.000 y’ibitekerezo byavuzwe na Charles N. Lambert ashimangira ko umwanditsi w’Afurika yavutse ubwa kabiri ari umuhanga mu by’imitekerereze” bigaragazwa mu butumwa bwa BWS.

Itangizwa ry’inyenyeri 7  kandi ikubiyemo uburyo bushya bw’imbuga nkoranyambagabuzwi ku izina rya Economic Circle inzira nziza yo guhuza imbuga nkoranyambaga no kwibohora mu bukungu kw’ Abanyafurika.

Muri ubwo butumwa, Lambert agira ati “Natwe dutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwa mbere bwa BWS buzwi ku izina rya Good Morning Africa (imigati), porogaramu nshya ya Black Wall Street, hamwe na TV nshya ya Black Wall Street Satellite.”

Hanyuma, kubijyanye na BWS ibihembo bitigeze bibaho bizwi nka Advocate of Africa Award tuzajya duha abanyacyubahiro Pan Africanist buri mwaka, dutanga ibihembo kubantu 28 ba mbere bahawe ibihembo barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’abandi 12 b’Abagande bazwi cyane, Wole Soyinka, PLO n’ abandi.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment