Sobanukirwa kurushaho “ijoro ry’ibarura”


Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa ijoro ry’ibarura, aho usanga abaturage bo hirya no hino iyo bahuye baba bibaza icyo ari cyo ijoro ry’ibarura. ni muri urwo rwego hifashishijwe inyandiko z’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda “NISR”, kugira ngo iri joro rirusheho gusobanuka ndetse n’impamvu yaryo.

Ijoro ry’ibarura ni ijoro ribanziriza igikorwa nyamukuru cy’ibarura. Muri iri barura mbonera, ijoro ry’ibarura ni ijoro ryabaye ku wa 15 rishyira uwa 16 Nzeli 2021. Ni ukuvuga ko amakuru yose abazwa muri iyi minsi 15 y’ibarura afatiye kuri ririya joro.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko iyaba byashobokaga, abantu bose babarurwa kuya 16 mu gihugu hose kugirango babe bibuka amakuru y’urugo yo mu ijoro ry’ibarura ryamaze gusobanurwa hejuru. Iki kigo cyemeza ko abaturage babikanguriwe bihagije kugira ngo bazabe bibuka amakuru yose azaba afatiye kuri ririya joro ry’ibarura.

Ibyiciro by’ingenzi by’abantu babarurwa muri buri rugo ni

Icyiciro cya mbere ni icy’ababa mu rugo baharaye.  Ibi bisobanuye ko ari abantu basanzwe baba mu rugo kandi baharaye mu ijoro ry’ibarura.

Icyiciro cya kabiri ni icy’ababa mu rugo bataharaye .  Ibi bisobanuye  ko ari  abantu basanzwe baba mu rugo ariko bataharaye mu ijoro ry’ibarura.

Icyiciro cya gatatu ni acy’abashyitsi. Ni ukuvuga abantu baraye mu rugo mu ijoro ry’ibarura ariko badasanzwe batuye muri urwo rugo. Bagomba kuba kandi nta gahunda bafite yo kuzaguma muri urwo rugo mu gihe kirenze amezi atandatu.

Iki gikorwa cy’ijoro ry’ibarura ni igikorwa gitegura ibarura rusange rizaba muri Kanama mu mwaka wa 2022.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni bumwe mu bushakashatsi bukorwa mu rwego rw’igihugu cyose rikagera mu ngo zose, aho haba hagamijwe kumenya abatuye buri rugo, uko babayeho, icyo bakora,  cyane cyane hakamenyekana umubare w’abaturage, ubwiyongere, hakarebwa imyaka umuntu azamara “life expectancy”,  amashuri bize, imirimo, aho abaturage batuye, ibi byose bigakorwa ku rwego rw’umudugudu, harebwa kandi ibirebana n’ubuhinzi ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.

 

NIKUZE  NKUSI  Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment