Siporo rusange yitabiriwe na Perezida Kagame na madamu hapimwemo indwara zitandura


Kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanije n’ abaturage muri sporo rusange yo mu Mujyi wa Kigali, ikaba yabaye ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka wa 2023.

Muri iyi sporo abaturage b’ingeri zinyuranye bapimwe indwara zitandura harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze. Kuri site ya Gisozi mu bantu bapimwe 115 bapimwe, abarenga 20 basanze bafite ikibazo cy’ ibinure byinshi ku nda, abandi harimo abafite ibiro bitajyanye n’ uburebure, isukari nyinshi mu maraso ndetse n’ umuvuduko w’amaraso.

Iyi siporo iba mu rwego rwo gufasha abantu kugira ubuzima bwiza ndetse no guteza imbere Kigali itoshye.

Kuri Site ya Gisozi mu Karere ka Gasabo, abaturage bitabiriye sporo bapimwe harebwa ibiro bafite, uburebure, ingano y’isukari mu mubiri ndetse no kureba niba nta kibazo cy’umuvuduko w’amaraso bafite.

Abitabiriye iyi gahunda bavuga ko byatumye bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse n’icyo bakwiye gukora.

Uwitwa Twagiramungu Valens yagize ati “Basanze umuvuduko w’amaraso nta kibazo, isukari nta kibazo, ariko bambwira ko hari aho ngomba kujya ndya imboga cyane no kunywa amazi menshi ku munsi kugira ngo ibiro bitaziyongera. Ngiye kujya nywa litiro 3 ku munsi z’amazi no kurya cyane imboga.”

Uwitwa Niyigena Gentille nawe utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Impamvu yatumye nza ni ukugira ngo menye uko mpagaze ku bijyanye n’ indwara zitandura. Umuvuduko n’ isukari nta kibazo, gusa basanze mfite ikibazo cy’ibiro byinshi birimo n’ ibinure byo ku nda. Ikindi bambwiye ko ibyo nkora byo kurya rimwe ku munsi atari byo kuko bituma igihe uriye umubiri uhita ubika ibyo  byinshi wariye, ugakuramo karoro (calories) nyinshi bigatuma ugira ikibazo cy’ ibiro bizamuka. Nzajya ndya imbuto, nkore sporo kugira ngo bigabanuke.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ abashinzwe imbonezamirire mu Rwanda Nathan Nyakayiru avuga ko abantu bakwiye kwita ku mirire yabo ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri kuko ari imwe mu bifasha kurwanya ibinure  mu mubiri bikunze kuba intandaro y’indwara zitandura.

Ibinure bifata ibice by’umubiri birimo ku nda, ku bikanu, ku mabere, igice kigana ku kibuno, biba byegereye ibice by’umubiri by’ ingenzi birimo umutima, umwijima, bikongera ibyago byo kurwara indwara zitandura. Uko isukari igenda iba nyinshi igahindukamo ibinure niho ibyo binure byiteka. Umuntu ufite ibinure byo ku nda aba agomba kwibanda ku mirire akarya imbuto n’imboga bihagije bikaboneka kuri buri funguro. Ibyo bifasha mu kugabanya ibinure bigenda byitsindagira mu mitsi itwara amaraso, tugira inama abantu gukora siporo byibura imitonta 150 mu cyumweru kandi  bakirinda amasukari ya hato na hato ndetse n’ inzoga.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment