Shikama wari utuye Kangondo yaburanye atakamba, banerekana ko nta bushake yagize mu gukora ibyaha


Shikama Jean de Dieu w’imyaka 42 wari utuye mu mudugudu wa Kangondo ahazwi nka Bannyahe,  mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, akaba umwe mu bashinjwa kwigomeka kuri gahunda ya Leta yo kwimura abari batuye mu manegeka, ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwamusabiye gufungwa imyaka 14 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Shikama Jean de Dieu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, tariki 10 Nzeri 2022, aza kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahise rutegeka ko afungwa by’agateganyo. Iki cyemezo yaje kukijurira ariko urukiko ruvuga ko nta shingiro gifite. Kuri ubu akafungiye muri Gereza ya Mageragere, ahategerejwe icyemezo cy’urukiko kuri uru rubanza kizasomwa tariki 2 Ugushyingo 2023.

Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Shikama, bumushinja  ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri mu banyarwanda rwabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, akaba yaratawe uri yombi nyuma y’aho ye yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho yagereranyaga Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya Leta cyo kwimura abo baturage.

Ku ruhande rwa Shikama, Me Ndihokubwayo Innocent umwunganira mu mategeko yabwiye urukiko ko nta bushake umukiliya we yagize bwo gukora ibyaha.
Yavuze ko Umujyi wa Kigali nyuma yo kumuhungabanya kubera kwanga kumuha ibyo amategeko amwemerera, wafashe icyemezo cyo kurindisha abapolisi batatu ku rugo rwe ku buryo nta washoboraga gusohoka.

Amajwi Shikama aregwa avuga ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk’abagiye “gukorerwa Jenoside”.

Shikama muri ayo magambo ye yumvikanye avuga ko Leta igiye gukorera Jenoside abari batuye muri Bannyahe ndetse ko ubutaka bwabo, yari ibukeneye ngo ibukorereho imishinga ikomeye.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu magambo Shikama yakwirakwije yagereranyije amagambo y’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurularinda n’ayo Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu 1992. Buvuga ko Mugesera yakanguriraga Abahutu kurimbura Abatutsi mu gihe Mukuralinda yasobanuraga gahunda yo kwimura abaturage bo mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro babavana mu manegeka bityo ko atari ibintu byagereranywa.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Shikama yafashe Jenoside yakorewe Abatutsi nk’akantu gato cyane, bwemeza ko uburyo ayo magambo yavuze ateyemo ubwoba yatuma bamwe basubiranamo bakicana.

Ubwo haburanwaga urubanza mu mizi, Ubushinjacyaha bwasabiye Shikama Jean de Dieu ko ibyaha akurikiranweho yabihanirwa igifungo cy’imyaka 14 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Shikama yaburanye yemera ibyaha ariko avuga ko ayo magambo yayavuze ayatewe n’ihungabana rituruka ku mushinga wo kubimura wari umaze imyaka itandatu. Yavuze ko mu kubimura bitari ukubakura mu manegeka ahubwo bari bagiye kubimura ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange.

Yavuze ko icyamuteye kugereranya amagambo ya Mugesera na Mukuralinda byakomotse ku kiganiro yumvisemo mu bitangazamakuru avuga ko bagomba kwimurwa ku gahato na cyane ko abatuye muri “Bannyahe” abifata nko kubavangura.

Shikama yasabye urukiko kuzasuzuma uburyo ibyaha akekwaho byabaye, imibereho yamuranze mbere yo gufungwa ku buryo byazamubera impamvu nyoroshyacyaha. Yasabye ko nirusanga harabayeho ubusembure bwo gukora icyaha urukiko rwazafata icyemezo kimusubiza mu buzima busanzwe akajya kwita ku muryango we.

Akaba yasabye urukiko rubibonye ukundi rwazaca inkoni izamba rukazamugabanyiriza ibihano yasabiwe.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment