Rwanda: Umusaruro mbumbe warazamutse, dore ahawuzamuye kurusha ahandi


Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 3.901 Frw uvuye kuri miliyari 3.021 Frw wari uriho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize. Ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2022, Umusaruro mbumbe wiyongereye ku kigero cya 9,02%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarururishamibare, Yusuf Murangwa, yavuze ko izamuka rya 9,02% rigomba kujyana n’impinduka mu mibereho y’abaturarwanda.

Ati “ Iyo ubukungu bwazamutse, tuba tugomba kubona imibereho y’abanyarwanda izamuka, iyo buzamutse bivuze ko baba bakoze imirimo, bakunguka. Iyo ubucuruzi bw’abantu badangaza bwazamutse biba bivuze ko abanyarwanda bari kugura. Nk’uko mubibona, byazamutse 17%, ibi ni ibintu byiza cyane.”

Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 44% by’umusaruro wose mu gihe ubuhinzi bwihariye 27%. Inganda zihariye 22 % mu gihe habonetse izamuka ringana na 8% biturutse ku mpinduka zabonetse mu misoro.

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 3% bitewe n’umusaruro muke w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2023. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 25% bitewe n’izamuka rya 54% ry’umusaruro w’ikawa n’izamuka rya 7% ry’umusaruro w’icyayi.

Mu nganda, imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 1%, umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 15% naho umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 16%.

Muri serivisi, umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wazamutseho 17%, ibikorwa by’ubwikorezi bizamukaho 19% aho ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutseho 28%.

Umusaruro wa hoteli na restaurant wazamutseho 42%, uwa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 43%, uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wazamutseho 12%, umusaruro w’imirimo y’ubuyobozi bwite bwa leta wazamutseho 7%, uw’uburezi uzamuka ku kigero cya 13% naho uwa serivisi ugabanukaho 3%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ibi bipimo bigaragaza ko mu minsi iri imbere, ibiciro ku masoko bizakomeza kugabanuka yaba muri rusange cyangwa se ibijyanye n’ibiribwa.

Ati “Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uragenda ugabanuka, mu Ukuboza, izamuka ry’ibiciro ryari kuri 21%, kugeza mu kwa Gatanu twari tugeze hafi kuri 14% kandi turabona ko bizakomeza kugabanuka.”

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment