Rwanda: Umubare w’abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure ari 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.

Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe, biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.

Abangavu 394 bangana na 57.1% by’abakoreweho ubushakashatsi batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19.7% batewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7.5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2.9% batewe inda nʼabo mu miryango yabo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, ubwo yari mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, yavuze ko mu 2024 abangavu batewe inda bageze kuri 22,454.

Mu byo Minisitiri Uwimana yabwiye Abadepite bagize iyi Komisiyo, ni uko nabo hari ishusho bafite igaragaza uko iki kibazo giteye ndetse n’ingamba bafite.

Ati “Uyu mubare uteye impungenge ariko bifitanye isano rinini n’ubukangurambaga bwakozwe. Hari igihe gusambanya umwana byagirwaga ibanga ugasanga habayeho kubihishira, ariko kuri ubu abantu bamenye ko hari amategeko abarengera”.

Ati “Kera gusambanywa byagirwaga ibanga rikomeye, usambanyijwe bakamujyana kwa nyirasenge, usambanyijwe bakamushyingira ku ngufu. Uyu munsi dufite amahirwe y’uko hariho uburyo bwo kugaragaza umwana wasambanyijwe bikamenyekana.”

Minisitiri Uwimana yavuze ko imibare igaragaza ko Abanyarwanda bamenye amategeko abarengera, bikazabafasha kujya bagana ubutabera mu gihe bahohotewe.

Ati “Mu 2023 hasambanyijwe hanaterwa inda abari munsi y’imyaka 14 bagera kuri 51, hagati ya 14 na 18 hatewe inda abasaga ibihumbi 5354, hejuru y’imyaka 18 haterwa inda abarenga ibihumbi 16, abari hejuru y’imyaka 18 y’ubukure bageze kuri 75% by’abana basambanywa.”

Zimwe mu mpamvu Minisitiri Uwimana avuga zituma habaho gusambanya abana, ngo bituruka ku businzi buri mu muryango, kutagira umwanya wo gukurikirana no kuganira mu muryango, ubuharike, gucana inyuma kw’abashakanye, kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire, ababyeyi batita ku nshingano ndetse n’amakimbirane aterwa n’impamvu zitandukanye zituma abana bahangirikira.

Ati “Ibibazo by’abana baterwa inda ababyeyi babigiramo uruhare, kuko ntibaba babakurikirana uko bikwiriye ndetse ntibabaganirize”.

Minisitiri Uwimana avuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, aho bazakangurirwa kujya batanga amakuru ku bahuye n’ihohoterwa.

Ati “Uruhare rw’ababyeyi ni rwo rwa mbere kuko ni bo barebwa n’uburere bw’abana, igihe cyose uruhare rw’abandi bantu ruza nyuma”.

Yungamo ko usanga harabayeho gutereranwa, kwitwa ibicibwa mu miryango, ari bimwe mu bivugwa na bamwe mu bangavu batwe inda z’imburagihe, aho ngo imiryango iba ibafata nabi bikabaviramo ingaruka zirimo kwigunga no kuvutswa bumwe mu burenganzira bwabo.

Abadepite basabye ko guca imanza z’abaregwa gusambanya abangavu byajya bikorwa vuba

Depite Kayigire Therence, asaba ko imanza zajya ziburanishwa hakiri kare, kuko hari aho bageze mu ngendo baherutse kugirira hirya no hino mu gihugu, bareba ibibazo abaturage bafite bagasanga umuntu umaze imyaka ibiri yaraburanishijwe, ariko urubanza rutarasomwa.

Ati “Turanashima ko abafatiwe muri ibyo byaha bahanishwa ibihano binini, bikaba byaba imwe mu nzira yo kugabanya umubare w’abana basambanywa”.

Depite Mushimiyimana Lydia yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwihutisha imanza z’abantu bakekwaho gusambanya abana, kugira ngo uwananiranye akabikora ajye agira ubwoba ko mu gihe gito azaba yaburanishijwe agahanwa.

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa 2023-2024, igaragaza ko 69% by’abangavu baterwa inda batabona ubutabera, naho 78% by’abaterwa inda bari mu mashuri batayasubiramo iyo bamaze kubyara.

INKURU YA KAYITESI Ange

IZINDI NKURU

Leave a Comment