Rwanda kimwe mu bihugu bine byakumiriwe muri Nigeria


Ejo hashize nibwo umuyobozi wa Komite ishinzwe ibya COVID-19 muri Nigeria akaba n’ushinzwe ihuzabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za guverinoma, Boss Mustapha, yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko hari ibihugu bine byakumiriwe muri iki gihugu muri byo harimo u Rwanda.

Muri ibyo bihugu Guverinoma ya Nigeria yakumiriye ingendo z’abagenzi harimo abava mu Rwanda, Uganda, Afurika y’Epfo, Namibia na Zambia baherekeza mu kurushaho gukaza ingamba z’ubwirinzi bwa COVID-19.

Uretse abagenzi bava muri ibyo bihugu bya Afurika, Mustapha, yatangaje ko Abanya-Nigeria basuye Brésil,Turukiya n’u Buhinde bari bamaze ibyumweru bibiri bakumirwa bongereweho ibindi byumweru bine.

Gukumira abo bagenzi biri mu murongo wo kurinda ko ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya bwakwinjira muri icyo gihugu, gusa hanashingiwe ku mibare y’ubwandu bushya bugenda bubibonekamo.

 

KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment