Indwara zitandura si izo gucyerensa, zikomeje guhitana benshi


Muri iyi minsi haravugwa cyane indwara zitandura, ariko igitangaje iyo habayeho kwigira hirya y’Umujyi wa Kigali, aho benshi bita mu cyaro usanga bakubwira ko batazizi, abandi ntibatinye gutangaza ko umuntu arwara cyangwa agapfa umunsi wageze.

Ariko nubwo bimeze bitya ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda 44% by’abapfa bazira indwara zitandura, mu bajya kwivuza muri bo 51,8% ni abafite indwara zitandura.

Ibi byatumye ikinyamakuru umuringanews.com kinyarukira mu karere ka Nyaruguru, mu mirenge inyuranye, hagaragara ko abaturage ubumenyi bafite ku ndwara zitandura ari ntabwo.

Mukankusi Beatrice umukecuru w’imyaka 59, wo mu mudugudu wa Nyamugari, akagali ka Rangira, umurenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, yatangaje ko nubwo ageze mu za bukuru ibijyanye n’indwara zitandura atazi ibyo ari byo.

Ati:” Umuntu ategereza kuzajya kwa muganga bakamupima, basanga arwaye akagirwa inama y’uko umuntu yakwitwara, ngaho iby’ubwirinzi sinabimenya ntazi n’ikizitera”.

Uwimana Ariyeta ufite imyaka 48, utuye mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akagari ka Nyaruguru yagize ati ” Nta makuru mfite rwose, njyewe uko mbyumva n’uko izo ndwara zitandura ari nk’izindi, ngaho kurwara ni igihe kiba cyageze ngo umuntu azirware”.

Uwimana akomeza atangaza ko nta na radiyo bagira ngo byibuze izo ndwara babe banazumviraho.

Harerima Sipiriyani w’imyaka 70, utuye mu mudugudu wa Kibanda, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho yatangaje ko mu ndwara zitandura azi ari indwara z’abasaza harimo gukorora, ibicurane hamwe n’intege nke yemeza ko nawe ari yo yamuzonze.

Yagize ati: ” Indwara zitandura ni indwara z’abasaza, ngaho iby’imitima byateye numvira mu kabari hamwe n’izindi ntibyabagaho ntituzizi”.

Abajyanama b’ubuzima bati ” “Indwara zitandura natwe dukeneye kuzihugurirwaho”

Abajyanama b’ubuzima banyuranye twaganiriye nabo, banifuje ko amazina yabo adatangazwa,  abenshi muri bo  bahuriza ku kuba nabo badafite amakuru ahagije ku ndwara zitandura.

Uwo twahaye Izina rya Uwimbabazi yagize ati: ” Rwose indwara zitandura harimo izo nzi nk’izibasira umutima, impyiko, ubwonko n’izindi, ariko kugeza nanubu nta makuru yimbitse mbifiteho ku buryo nanjye nafata umwanya ngo njye kubyigisha abandi. Dukeneye amahugurwa yimbitse kuri izi ndwara”.

Uwahawe izina rya Mupagasi nawe yagize ati: ” Nkanjye amakuru menshi mfite ku ndwara zitandura nyakura ku muganga w’inshuti yanjye tujya tuziganiraho, ariko bagenzi banjye benshi ni mu gicuku rwose.  Wa mugani rero nta wutanga icyo adafite. Leta nifate gahunda itwigishe ku ndwara zitandura bityo natwe tubone icyo duha abaturage”.

RBC iti ” Abaturage nta bumenyi buhagije bafite” 

Ukuriye Ishami ry’Indwara zitandura muri RBC, Dr Uwinkindi Francois ubwo yahuguraga abanyamakuru ku ndwara zitandura yagize ati: ” Ntabwo abaturage baragira ubumenyi buhagije kuri izi ndwara zitandura, kandi iyo nta bumenyi nta nubwo ubasha kwirinda”.

Yashimangiye ko bashyizeho ingamba nshya zo kurushaho kumenyakanisha indwara zitandura.

Ati:” Ubu turigushyira imbaraga cyane ku bajyanama b’ubuzima, kuko ubusanzwe bitaga kuri malariya, ku buzima bw’umugore n’umwana, ariko kuri buri mudugudu ibyo abajyanama bakora byaravuguruwe, hagiyemo indwara zitandura aho bazajya bakora ubukangurambaga binyuze mu bikorwa rusange (umuganda, akagoroba k’ababyeyi, …), turi kubagurira ibikoresho bazajya bifashisha mu gupima indwara zitandura, abasanganywe ibipimo bitameze neza bahite boherezwa kwa muganga.

Indwara zitandura si izo gucyerensa

Ku isi abasaga miyoni 41 bicwa n’indwara zitandura, muri bo 3/4 ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo, kugeza ubu indwara zibasira umutima zica miliyoni 18,6; kanseri ku mwanya wa kabiri yica miliyoni 8,2; indwara z’ubuhumekero ku mwanya wa gatatu zica miliyoni 4; ku mwanya wa kane haza diyabete yica miliyoni 1,5.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment